00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkubi y’umuyaga yiswe Nicole yatumye ingendo z’indege 1200 zisubikwa muri Amerika

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 04:12
Yasuwe :

Ingendo z’indege zisaga 1200 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasubitswe kubera inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura byiswe ‘Nicole’ byibasiye Leta ya Florida.

Iyi nkubi y’umuyaga ifite umuvuduko wa kilometero 120 ku isaha nkuko ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibitangaza.

Nibura ingendo z’indege 1212 muri Amerika nizo zasubitzwe kuri uyu wa Kane, bigira ingaruka ku bagenzi n’ubucuruzi muri Amerika no mu mahanga. Bije byiyongera ku zindi ngendo zisaga 900 zasubitswe kuri uyu wa Gatatu.

Bimwe mu bibuga by’indege byafunze imiryango kubera ubwiyongere bw’iyo nkubi y’umuyaga ivanze n’amahindu.

Uyu muyaga waturutse mu birwa bya Bahamas winjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera kuri uyu wa Gatatu ndetse hari impungenge ko ushobora kuza kwangiza byinshi mu gihe waba ukomeje ku muvuduko uriho.

Iyi nkubi y'umuyaga ishobora kwangiza byinshi mu gihe yaba ikomeje ku muvuduko iriho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .