Inkoni ziri kuvuza ubuhuha mu mihanda yo mu Buhinde ku banze kuguma mu rugo (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Amashusho n’amafoto yo gukubitwa niyo yakwirakwizwaga cyane ku mbuga nkoranyambaga guhera ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, agaragaza abapolisi bo mu Buhinde bakubita abaturage bacaracaraga mu mihanda itandukanye muri icyo gihugu, bazira kurenga ku mabwiriza yo kuguma mu ngo.

Ku wa Kabiri nibwo Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yatangaje igihe cy’iminsi 21 abaturage bagomba kumara mu ngo zabo, serivisi zose n’ibikorwa by’ubucuruzi bigahagarikwa mu rwego rwo guhangana na Coronavirus.

Modi yagize ati “Kugira ngo dutabare u Buhinde n’abaturage babwo, imiryango yanyu…buri rusisiro abarutuye basabwe kuguma mu rugo.”

Nyuma gato y’ijambo rya Minisitiri w’Intebe, bwakeye amashusho akwirakwizwa mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, abapolisi biraye mu baturage banze kubahiriza amabwiriza bakava mu ngo, batangira kubahata inkoni. Aho byagaragaye cyane ni muri Leta ya Kerala iherereye mu Majyepfo y’igihugu.

Alok Barman, umukozi wo mu rugo mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru New Delhi, yabwiye itangazamakuru ko yakubiswe n’abapolisi.

Ati “Bamwe mu bo nkorera bari banyishyuye, numva ko ari ngombwa kujya kugura ibiribwa, ariko Polisi yaradusagariye, idukubita inkoni. Ubu nta kintu cyo kurya dufite.”

Undi muturage witwa Tarique Anwar, yavuze ko yasubijwe mu rugo n’abapolisi mu Mujyi wa Delhi ubwo yari agiye kugura imboga.

Umucuruzi witwa Zakar Nagar yavuze ko yakubiswe na Polisi imusanze mu iduka rye, imuziza kuba yafunguye.

Ati “Binjiye mu iduka batangiye kungirira nabi, bankubita.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa New Delhi, Anil Mittal, yahakanye amakuru y’uko Polisi yahawe amabwiriza yo gukubita abaturage, gusa ngo hari aho byabaye.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu, abantu basaga 600 ni bo bari bamaze kwandura Coronavirus mu Buhinde butuwe na miliyari 1.3.

Hari impungenge ku buzima bw’abaturage bangana gutyo bahejejwe mu ngo cyane cyane abatishoboye, dore ko mu bantu miliyari 2.5 bahejejwe mu ngo zabo ku Isi, kimwe cya kabiri cyabo kiri mu Buhinde.

Polisi yo mu Buhinde yagaragaye ikubita inkoni abanze kuguma mu ngo
Abanze kubahiriza amabwiriza yo kuguma mu ngo bari gukubitwa
Uyu yafashwe n'abashinzwe umutekano mu Buhinde kuko yarenze ku mabwiriza yo kutava mu rugo
Aha abari bafashwe bari bicajwe hasi. Hagati yabo hanashyizwemo intera ya metero kugira ngo batandukazanya
Abapolisi bo mu Buhinde bari maso mu kugenzura iyubahirizwa ry'ingamba zashyizweho mu guhashya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .