00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkongi ziturutse ku bushyuhe budasanzwe zayogoje u Burayi, bamwe bahunze

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 July 2022 saa 05:40
Yasuwe :

Inzego zishinzwe kuzimya inkongi ziri mu kazi katoroshye mu bihugu birimo Portugal, Espagne, u Bufaransa, u Bugereki n’ahandi, nyuma y’inkongi za hato na hato zatewe n’ubwiyongere bukabije bw’ubushyuhe muri icyo gice cyo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Burayi.

Ni ubushyuhe bugeze kuri dogere Celsius 47 mu bihugu nka Portugal, 45 muri Espagne n’ahandi, ku buryo byabaye ngombwa ko abaturage babarirwa mu bihumbi bahungishwa.

Nko muri Portugal, ubuyobozi bwatangaje ko ibintu bimeze nabi, ndetse ko nta cyizere cy’uko ubushyuhe bugiye kugabanyuka mu minsi ya vuba.

Muri iki cyumweru, abantu babiri bishwe n’ubushyuhe muri Portugal, abasaga 60 barakomereka mu gihe hegitari zisaga 15000 z’amashyamba zahiye. Ubaze umwaka wose, muri icyo gihugu hegitari 39,550 zimaze gushya kubera inkongi zitewe n’ubushyuhe budasanzwe.

Minisiteri y’ubuzima muri Portugal iherutse gutangaza ko hagati ya tariki 7 na 13 Nyakanga abantu 238 bishwe n’ubushyuhe bukabije, by’umwihariko abageze mu zabukuru basanganywe ibindi bibazo by’uburwayi.

Leta ya Espagne imaze iminsi mu bukangurambaga isaba abaturage kwitwararika, nyuma y’aho mu duce tumwe na tumwe ubushyuhe bugeze kuri dogere Celsius 44.

Abasirikare basaga 600 boherejwe gufasha inzego zishinzwe kuzimya umuriro zarushijwe imbaraga n’inkongi za hato na hato mu gihugu.

Espagne yatangaje ko abantu 360 bamaze gupfa impfu zifite aho zihuriye n’ubushyuhe. Nko ku wa Gatanu hapfuye abantu 123.

Mu Bufaransa naho inkongi zimeze nabi. Nko mu mujyi wa Arcachon, inkongi imaze kwangiza hegitari ibihumbi icumi z’amashyamba.

Kuwa Kabiri, abantu 14000 barimo abakerarugendo bahungishijwe nyuma y’ubwiyongere bukabije bw’ubushyuhe.

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Bufaransa cyatangaje ko ubushyuhe bushobora kugera kuri dogere Celsius 41 mu Majyepfo y’u Bufaransa. Ni nacyo gipimo cyitezwe kuri uyu wa Mbere.

Mu Bugereki, inkongi zimaze iminsi zikora akantu. Ni nako bimeze mu bihugu nka Croatia, Hongrie, Maroc, mu Bwongereza n’ahandi.

Ibihugu byinshi mu Majyepfo y'u Burayi byugarijwe n'inkongi zituruka ku bushyuhe
Indege ziri kwifashishwa mu guhashya umuriro ukomeje kwiyongera ahantu henshi
Abaturage mu bihugu nka Portugal, u Bufaransa n'ahandi bamaze iminsi bahungishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .