Amakuru yamaze kumenyekana ni uko imiryango irenga 100 yagwiriwe n’inkangu mu gace ka Enga mu Majyaruguru y’Igihugu nubwo hataramenyekana umubare nyakuri w’abayiguyemo.
Ni ibintu bitari bisanzwe muri iki gihugu kuko byatunguranye nk’uko byagaragajwe na Guverineri wa Enga, Peter Ipatas.
Umuyobozi muri ako gace, Andrew Ruing yavuze ko inkangu yabaye mu gihe abantu bari basinziriye aho bikekwa ko abantu 300 bashobora kuba bagwiriwe nayo.
Ati “Abantu n’ibintu bifite agaciro kabarirwa mu za miliyari z’amadorali babuze, byose byarengewe.”
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri aka gace, Elizabeth Larume, yabwiye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cya Australia ko icyaro cyose cyarengewe n’inkangu.
Umwe mu batuye muri ako gace, Nanga Role yavuze ko ’Ahantu harengewe n’inkangu ni hanini kandi hari ibitare ndetse n’ibiti ahantu hose byatumye bigorana gutabara ababa barokotse.”
Minisitiri w’Intebe wa Papua New Guinea, James Marape, yavuze ko abakozi bashinzwe ibikorwa by’ubutabazi batangiye gushakisha imibiri y’abagwiriwe n’inkangu, gutabara abakiri bazima ndetse no kongera kubaka ibikorwaremezo kuko byangijwe bikomeye.
Mu mashusho yagiye hanze, agaragaza abaturage bari kurengerwa n’inkangu n’ibitare ndetse bari gutaka cyane batabaza.
Enga yibasiwe n’inkangu iherereye mu ntera ya kilometero 600 uvuye mu Murwa Mukuru w’Igihugu, Port Moresby.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!