00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingumi zavuze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Taiwan

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 20 May 2024 saa 08:29
Yasuwe :

Inteko rusange y’abadepite bo muri Taiwan ntabwo yarangiye neza kuwa Gatanu tariki 17 Gicurasi, nyuma y’imirwano yasize umunani bakomeretse mu gihe umwe yajyanywe mu bitaro.

Imirwano yaturutse ku itegeko ritavugwaho rumwe abo badepite bari bari kwigaho, ryo gusabira ibihano abadepite bakoresha imvugo z’ibinyoma mu Nteko no gusaba uburenganzira bwisumbuye ngo Inteko irusheho kugenzura ibikorwa bya Guverimoma.

Ni ingingo zitavugwagaho rumwe na mbere y’Inteko rusange ariko ubwo bari bageze mu Nteko byarushijeho kuba bibi.

Impaka zimaze kuba nyinshi, amashusho yafatiwe imbere mu nteko agaragaza bamwe mu badepite bakubita ibipfunsi bagenzi babo, abandi baterura intebe bakazitera abo batumva ibintu kimwe.

Amashyaka yari ahanganye muri iyo nkundura ni Democratic Progressive Party (DPP) rya Perezida Lai Ching-te urahira kuri uyu wa Mbere, ab’ishyaka ritavuga rumwe na Leta Kuomintang (KMT), n’ishyaka Taiwan People’s Party (TPP).

Umudepite umwe wa DPP yajyanywe mu bitaro kubera intebe yakubiswe mu mutwe na mugenzi we.

Ishyaka DPP rishinja Kuomintang ubunyamusozi no kuzana mu Nteko imishinga y’amategeko idashinga kandi itubahiriza uburyo busanzwe amategeko anyuzwamo ngo yemezwe.

Inteko ya Taiwan yabereyemo imirwano kuko abadepite batumvikanaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .