00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingo miliyoni 10 zo mu Bwongereza zigiye kujya mu bukene

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 10 August 2022 saa 11:55
Yasuwe :

Nibura ⅓ cy’ingo zo mu Bwongereza kizahura n’ubukene mu minsi mike iri imbere ubwo iki gihugu kizaba kiri mu bihe by’ubukonje biturutse ku kuba amafaranga yo kwishyura amashanyarazi n’ibindi ategerejweho kuzamuka nanone mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Bibarwa ko ingo zigera kuri miliyoni 10,5 zizajya mu bukene mu mezi atatu ya mbere y’umwaka utaha. Ni nyuma y’uko zizaba zimaze kwishyura amafaranga ajyanye n’amashanyarazi na gaz, bitume zisanga munsi y’umurongo w’ubukene.

Guverinoma y’u Bwongereza isobanura ko umuryango uri mu bukene mu gihe utinjiza nibura 60% by’ibyo umwongereza ubarirwa umutungo uciriritse aba yinjiza. Magingo aya, icyo kigero cyari ku madolari ibihumbi 37 mu 2021.

Bivuze ko abatinjiza 60% by’ayo mafaranga, bahita bisanga mu cyiciro cy’abari mu munsi y’umurongo w’ubukene.

Byitezwe ko amafaranga yo kwishyura amashanyarazi, gaz n’ibindi azazamuka ku buryo ku rugo ruciriritse azagera ku 4.335$ ku mwaka uhereye mu Ukwakira mu gihe azaba ari ku 5.163$ uhereye muri Mutarama. Uyashyize ku kwezi, bivuze ko urugo rumwe ruzajya rwishyura 430$.

Ikigereranyo kigaragaza ko hazabaho inyongera ya 116% ku mafaranga yishyurwaga ibijyanye n’ingufu. Ni ibintu bitewe n’ubwiyongere bw’ibiciro bya lisansi na mazutu ku isoko.

Abari mu bukene bagiye kwiyongera mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .