Ingingo zibanzweho mu kiganiro mpaka cya nyuma cya Trump na Biden

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Ikiganiro mpaka cya kabiri cyahuje abakandida babiri bahatana mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira ku wa gatanu, cyabaye mu mutuzo bombi bahana umwanya wo kuvuga, ndetse bakavuga mu majwi atuje.

Gahunda yo gufungira indangururamajwi utari kuvuga cyangwa gukangishwa ko biri bukorwe, yatumye abakandida bombi bavugana batuje mu cyubahiro, ndetse n’iyo basebanyaga byakorwaga mu ituze no mu kinyabupfura.

Nyuma y’ikiganiro mpaka cya mbere cyari cyuzuyemo rwaserera, aho Trump yaranzwe no guca mu ijambo Biden, bishobora kuba byaranatumye atakarizwa icyizere na benshi nk’uko igenzura ryabigaragaje, muri iki yari yagabanyije amarere bituma yitwara neza kurusha uko byari byagenze mbere.

Kuri iyi nshuro ibyavugiwe mu kiganiro nibyo Abanyamerika bazibuka, ntabwo ari uburyo bwatanzwe mu kavuyo nk’uko byagenze mu kiganiro mpaka cya mbere.

Biden na none yaranzwe no kwikomeza yirinda icyatuma agaragara nk’umunyantege nke cyangwa ngo ategwe abe yaha icyuho Trump wigeze kugaragaza ko ashaje kandi yaba afite n’ikibazo cyo mu mutwe.

Ikindi abashyigikiye Trump bashobora kuba bafashe nk’intwaro izabafasha, ni gahunda ya Biden y’amahindura bakava ku ngufu zishingiye ku bikomoka kuri peteroli, ikintu babona ko cyazateza ingaruka nyinshi kuko muri iki gihe imodoka nyinshi arizo zikoresha, ingo nyinshi zirazikoresha, ndetse hari n’abantu benshi bafite akazi mu kuzitunganya.

N’ubwo iki kiganiro mpaka cyagenze neza ugereranyije n’icya mbere, nta kabuza ko icya mbere ari cyo kizaguma mu mitwe ya benshi, gishobora no kuba ari cyo Abanyamerika benshi bafatiyemo umwanzuro w’uwo bagomba gutora, kuko kugeza ubu abagera kuri miliyoni 45 bamaze gutora, iki cya kabiri rero gishobora kuzagira uruhare ruto.

Coronavirus yari ku isonga mu byo bavuzeho

Abashyigikiye Trump ntibishimiye uburyo hagarutswe cyane kuri Coronavirus, bavuze ko iki kiganiro cyagombaga kwibanda kuri politiki mpuzamahanga, bigaha umwanya Trump wo kuvuga ibyo yagezeho mu Burasirazuba bwo Hagati na Syrie, ubucuruzi, ndetse ngo akanagaruka ku mubano w’umwana wa Biden n’u Bushinwa.

Nk’uko byagenze mu kiganiro mpaka cya mbere, iki nacyo cyahereye kuri Coronavirus, ingingo ishishikaje Abanyamerika benshi nk’uko ibarura ribigaragaza.

Trump yagarutse ku rukingo yigeze kuvuga ko ruzaba rwabonetse mu byumweru biri imbere, yatanze ubuhamya bwite bw’imiti mishya yo kuvura icyo cyorezo, aho yongeye guhamya ko yayifashe ubu akaba ari “ndahangarwa n’icyorezo”.

Biden atangaye yahise yibasira Trump avuga ko yari yarakomeje gutanga icyizere ko icyorezo kizijyana kigashira, yavuze ko ubu hamaze gupfa Abanyamerika 220000 ndetse ngo hashobora no gupfa abandi barenga 200000 kugeza mu mpera z’umwaka niba nta gikozwe.

Abakandida bombi bakomeje kuvuguruzanya, Trump aguma gutanga icyizere ko ibintu biri kujya mu buryo ndetse ko amashuri n’ibindi bikorwa byenda kongera gufungurwa vuba.

Ubwo Trump yavugaga ko abantu bari kwiga kubana n’icyorezo, Biden yahise abinyomoza vuba agira ati “Ngo abantu bari kwiga kubana n’icyorezo? Ahubwo abantu bari kwiga kwicwa nacyo.” Nyuma y’ibi Trump yahise agerageza guhindura ikiganiro ibi babivaho.

Hagarutswe ku mwana wa Biden, Hunter Biden

Trump yari yarabivuze ko azazana umwana wa Biden mu bizavugwaho muri iki kiganrio mpaka. Ntibyanatinze rero kuko yahise atangira kuvuga kuri uyu mwana wa Biden, aho yavuze ko Joe Biden ubwe yungukiye mu bikorwa by’ubucuruzi umwana we agirira muri Ukraine n’u Bushinwa, yabivuze ashingiye ku nkuru iheruka gukorwa yagaragazaga ibyakuwe muri mudasobwa ya Hunter Biden.

Biden mu kwiregura yahise atangira kuvuga kuri raporo zagaragaje uko Trump yagiye akwepa imisoro, ibintu Trump yongeye guhakana akavuga ko yagiye yishyura imisoro mbere, ndetse ko umunsi umwe azerekana ibitabo bye by’imyishyurire y’imisoro.

Ikibazo cy’abimukira na cyo cyagarutsweho

Ubwo yari abajijwe ku kibazo kitavuzweho rumwe cyo gutandukanya abana n’ababyeyi babo binjiye muri Amerika badafite ibyangombwa, Trump yahise asa n’ukwepa ikibazo atangira kuvuga ahantu hafungirwaga mu buryo butemewe, n’ahajyanwaga abinjiye mu buryo butemewe mu gihe cya Perezida Obama.

Biden yavuze ko amajwi yakwirakwiriye y’abana barira kuko batandukanyijwe n’ababyeyi babo yatumye Amerika ihinduka iciro ry’imigani, Trump we yasubije ko abo bana bafashwe neza aho bari.

Ikibazo cy’ivanguraruho mu byagarutsweho

Trump yagarutse cyane ku buryo Biden yagiye ashyigikira gahunda zatotezaga abirabura, nko mu 1990 hashyizweho gahunda “Tough on crime” yatumye umubare munini w’abirabura wisanga mu magereza.

Ubwo Biden yari avuze ku mpinduka nziza ashaka kuzana, Trump yahise azamukiraho amubaza impamvu atabigezeho ubwo yari akiri Visi Perezida mu myaka umunani yose.

Yagize ati “Byose ni amagambo gusa nta bikorwa kuri aba banyapolitiki. Kuki utigeze ubikora? Wari ufite imyaka umunani yo gutuma bijya mu bikorwa.”

Abakandida bombi bakomeje guterana amagambo kuri icyo kibazo gihangayikishije benshi, aho Abanyamerika bifuza impinduka mu itegeko rihana irondaruhu.

Amatora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’uyu mwaka ategerejwe ku wa 3 Ugushyingo 2020, aho hazamenyekana uzayobora iki gihugu cy’igihangange ku isi mu myaka ine iri imbere, hagati ya Donald Trump uhagarariye Aba- républicain na Joe Biden uhagarariye Aba- démocrate.

Harabura igihe kitageze ku byumweru bibiri ngo Biden na Trump bahurire mu matora y'umukuru w'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .