Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Werurwe 2025, ubwo hamurikwaga raporo y’ibikorwa bya guverinoma mu mwaka ushize n’ibiteganywa gukorwa muri uyu mwaka.
Iyi raporo yamuritswe ubwo hatangizwaga Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, NPC, igikorwa cyari cyitabiriwe na Perezida w’iki gihugu, Xi Jinping.
Cyari cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi bitatu, bari bari mu nyubako ya The Great Hall of the People.
U Bushinwa kandi bwashyizeho intego yo gukomeza kwiyubaka mu bukungu bukazamuka ku kigero cya 5% mu 2025, nk’uko byagenze mu mwaka ushize.
Iyi ntego yagezweho kuko umusaruro mbumbe w’iki gihugu wiyongereyeho 5% mu 2024, ugera kuri miliyari ibihumbi 134 z’ama-yuan, akabakaba miliyari ibihumbi 20 z’Amadorali ya Amerika.
Ingengo y’imari ya gisirikare mu Bushinwa ni yo ya kabiri nini ku Isi nyuma y’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uku kuyongera ntikwatunguranye kuko bibaye mu gihe u Bushinwa burajwe ishinga no kuzamura ubushobozi bwa gisirikare mu by’ikoranabuhanga, gukora intwaro kirimbuzi no kwibikaho ibikoresho biteye imbere nk’indege zizwiho kutabonwa na za radar zisanzwe zizwi nka ‘stealth fighter jets’ n’ibindi.
Ukwigenga kwa Taiwan..
Mbere ya 1949 Taiwan yafatwaga nk’Intara y’u Bushinwa. Nyuma ariko hadutse ukutumvikana hagati y’aba-Communiste bari bayobowe na Mao Zedong n’abandi batemeraga amahame y’iri shyaka.
Uku kutumvikana kwateje intambara ya gisivili birangira Aba-communiste bigaruriye Beijing mu 1949.
Abari mu Ishyaka ry’Aba-nationaliste bayobowe na Chiang Kai-shek bahise bahungira muri Taiwan ndetse bamara imyaka myinshi bayoboye iki kirwa.
Kugeza ubu u Bushinwa bubona Taiwan nk’Intara yabwo nk’uko byahoze, ariko bimwe mu bihugu bikaba biyifata nk’agace kigenga, bikagera ubwo bikorana nako bitanyuze kuri Leta y’u Bushinwa.
Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyi nteko rusange, Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa Li Qiang yagaragaje ko u Bushinwa bwifuza ko ikibazo cya Taiwan cyakemurwa mu nzira y’amahoro, ariko yongeraho ko batakwemera abashyigikira Taiwan nk’igihugu cyigenga.
Yagize ati “Twamagana twivuye inyuma amatsinda ayo ari yo yose agerageza gucamo ibice igihugu cyacu, kandi twamagana n’ibindi bihugu by’amahanga bibafasha.”
Umwaka wa 2025 uzaba uwa nyuma wa gahunda ya 14 y’iterambere mu Bushinwa imara imyaka itanu [2021-2025], ubu abayobozi b’iki gihugu bakaba bari gutegura igenamigambi ry’ibikorwa bizibandwaho mu yindi myaka itanu.
Leta y’u Bushinwa ishyize imbere iterambere rirambye, ikibanda ku kuzamura ibikorwa byo mu gihugu, guhanga udushya mu nganda ndets no kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!