00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingendo z’indege 4.300 zahagaritswe muri Weekend ya Noheli

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 Ukuboza 2021 saa 08:54
Yasuwe :

Sosiyete z’indege hirya no hino ku Isi zahagaritse ingendo zazo muri iyi weekend ya Noheli kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 by’umwihariko ubwoko bwa Omicron.

Ubu bibarwa ko ingendo z’indege 4.300 zahagaritswe ku Isi yose muri iyi weekend ya Noheli kubera ubwandu bukomeje kwiyongera.

Urubuga FlightAware ku wa Gatanu rwerekanaga ko ingendo 2.314 z’indege zahagaritswe ku munsi ubanziriza Noheli.

Ubusanzwe ni umunsi abantu baba bagana mu miryango yabo kugira ngo bizihize Noheli. Hafi kimwe cya kabiri cy’izo ngendo zahagaritswe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Izindi ngendo 1.404 zahagaritswe mu bindi bice by’Isi kuri Noheli mu gihe ku Cyumweru nabwo byitezwe ko izizahagarikwa zirenze 340.

Ingendo z’indege zahagaritswe muri Weekend ya Noheli zigera ku 4.300

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .