00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere zishobora gutuma abarenga miliyoni 200 baba impunzi mu 2050

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Raporo ya Banki y’Isi yagaragaje ko mu gihe nta gikozwe mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, abaturage bagera kuri miliyoni 200 bashobora kuzahunga ingaruka zaryo, ndetse bikazagira ingaruka zikomeye ku mutekano w’Isi muri rusange.

Iyi raporo yagaragaje ko iri hunga ridasanzwe rizaboneka cyane mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bishingira ubukungu bwabyo ku buhinzi bwitezweho kuzagirwaho ingaruka zikomeye n’ihindagurika ry’ikirere.

Ibindi bihugu bizahungabana ni ibyo mu Majyaruguru ya Afurika, byitezwe ko bishobora kuzagira ikibazo cy’ibura ry’amazi, ibintu byanatangiye kwigaragaza mu Burasizuba bwa Tunisia n’abandi mu bihugu by’Abarabu.

Banki y’Isi itanga inama z’uko ibihugu bikwiye gushobora mu bikorwa bigamije kugabanya umwuka uhumanye woherezwa mu kirere, ku buryo mu 2050, nta na mucye uzaba woherezwayo.

Iyi banki kandi ivuga ko ari ngombwa ko abayobozi b’Isi bigira hamwe uburyo bwo gukwirakwiza iterambere mu bice bitandukanye, kugira ngo hirindwe ko ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere zazasunikira benshi mu bukene n’ubundi bari basanzwe bafite, ibintu bikarushaho kudogera.

Iyi raporo ishyizwe hanze mbere gato y’uko haba Inama Mpuzamahanga igamije kurebera hamwe aho Isi igeze ishyira mu bikorwa intego zo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere iturutse ku Isi.

Ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere zishobora gutuma abarenga miliyoni 200 bahunga mu 2050

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .