00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inganda zikora intwaro zikomeje kubona icyashara kubera Ukraine

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 Ugushyingo 2022 saa 07:15
Yasuwe :

Intambara yo muri Ukraine ikomeje gutuma isoko ry’intwaro ryaguka cyane, aho sosiyete zizikora mu Burayi zabonye icyashara cyo ku rwego rwo hejuru.

Urugero rw’imwe muri sosiyete ihanze amaso ubucuruzi bw’intwaro ni nka PGZ yo muri Pologne. Iyi sosiyete ishamikiye kuri leta, igenzura nibura inganda 50 zikora ibijyanye n’intwaro n’amasasu ndetse n’ibindi bikoresho byifashishwa ku rugamba birimo imodoka zitamenwa n’amasasu n’ubwirinzi bwo mu kirere.

Irateganya gukora ishoramari rishya rya miliyari 1,8$ mu myaka nibura icumi iri imbere, kugira ngo ikube nibura kabiri ingano y’ibikoresho yari yarateganyije gukora mbere y’intambara.

Mu zindi gahunda z’iyi sosiyete harimo no gufungura inganda nshya muri Belarus.

Izindi sosiyete nazo zikomeje kuzamura ingano y’ibyo zikora ndetse ziri no gushaka abakozi bashya ku bwinshi. Ni ibintu biri gukorwa mu nganda zo muri Repubulika ya Tchèque, Slovakia na Pologne.

Nyuma y’uko urugamba u Burusiya bwashoje muri Ukraine rutangiye, ibigo byo mu Burayi bikora intwaro ndetse no muri NATO muri rusange, byatangiye gukora mu bubiko bwabyo, kugira ngo bifashe Ukraine kubona intwaro.

Mu gihe mu bubiko zatangiraga kugabanuka, inganda zahise zitangira gukora ibishobora byose ku buryo zongera ingano y’imbunda zashyiraga ku isoko. Byafashije Ukraine kubona intwaro ziyifasha kugerageza gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya.

Nka PGZ magingo aya igeze ku bushobozi bw’aho umwaka wa 2023 uzarangira imaze gukora imbunda 1000 zifite ikoranabuhanga ryihariwe mu kubungabunga umutekano wo mu kirere. Ni mu gihe nko mu 2022 intego zari uko hazakorwa izo ntwaro 600 naho mu mwaka wari wabanje zari 350 zivuye kuri 300.

Ni imwe muri sosiyete zagize uruhare mu kohereza amasasu, za mortiers, Howitzer zifashishwa mu kurasa kure, amakote atamenwa n’amasasu, imbunda nto n’ibindi muri Ukraine. Irateganya ko izinjiza amafaranga arenga miliyari 1,4$ yateganyaga mbere y’urugamba.

Ibihugu byinshi uhereye kuri Amerika kugera ku bindi bikomeye mu Burayi, byakoze iyo bwabaga, byoherereza Ukraine intwaro cyangwa se amafaranga yo kuzigura. Nka Sosiyete zo muri Tchèque zimaze kohereza muri Ukraine intwaro zifite agaciro ka miliyari 2,1$, ni zo za mbere zicurujwe hanze nyinshi kuva mu 1989.

Isoko ry'imbunda rikomeje kwaguka kubera intambara ya Ukraine n'u Burusiya
Abakora impunda bari gukora amanywa n'ijoro muri iyi minsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .