Ikinyamakuru The Washington Post cyaganiriye n’abayobozi ndetse n’ingabo za Ukraine ziri ku rugamba, kugira ngo kimenye uburyo bahagaze muri iyi minsi cyane ko bari gutsindwa kurushaho.
Felix ni umwe mu batanze ikiganiro, wavuze ko ibyo kurota ko Ukraine izatsinda u Burusiya bitakiri inzozi, ati "Ntibyakomeza kugenda gutya, turi gusubira inyuma. Abarusiya bari kurushaho kudusatira, intsinzi twarotaga ni iyihe?"
Abandi bavuze ko u Burusiya bufite ingabo nyinshi n’ibikoresho mu gihe Ukraine iba imeze nk’iri kwirwanaho ikoresheje ingabo nke n’ibikoresho ihabwa n’ibindi bihugu, ariko nabyo bikaba ari bike cyane ugereranyije n’ibikenewe.
Aba basirikare bavuga ko icyo bifuza ari uko iyi ntambara yahagarikwa cyane ko badafite ubushobozi bwo gukomeza kuyirwana, intego bahuriyeho na Donald Trump witegura kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wavuze ko kimwe mu bintu azihutira gushyira mu bikorwa akigera ku butegetsi, ari ukurangiza intambara Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!