Zelensky yanatangaje ko Ingabo za Ukraine zikiri mu bice bimwe na bimwe byo mu Ntara ya Kursk zimazemo amezi umunani, ariko Ingabo z’u Burusiya ziri kugenda zisubiza uduce zari zaratakaje nyuma yo gutsindwa.
Ibi byose Perezida Zelensky ku wa 7 Mata 2025, abinyujije mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko ashimira cyane Ingabo za Ukraine kubera raporo yari yahawe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Oleksandr Syrskyi, ko ziri kwitwara neza ku rugamba.
Ati “Imbere ku rugamba, turacyariyo mu gace ka Kursk ndetse n’ubu tumaze kwinjira mu kandi gace ko mu Burusiya kitwa Belgorod.”
Yavuze ko bagiye gukomeza ibikorwa byo gufata ibice bimwe byegereye umupaka ubahuza n’u Burusiya kugira ngo intambara isubire aho yatangiriye.
Ati “Turakomeza ibikorwa byacu bya gisirikare mu bice by’umwanzi byegereye umupaka ndetse ni ko bigomba kugenda. Intambara igomba gusubira aho yatangiriye.”
Zelensky yasobanuye ko intego nyamukuru yabo ari ukurinda igihugu n’abenegihugu.
Ati “Intego yacu nyamukuru iracyari ya yindi. Ni ukurinda ubutaka bwacu ndetse n’abaturage bo mu duce twa Sumy na Kharkiv, tubarinda Abarusiya.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!