Ni amakuru bahaye abanyamakuru b’ikinyamakuru El Pais cyo muri Espagne ubwo bari babasuye ku rugamba mu gace ka Kurakhovo gaherereye mu ntara ya Donetsk.
Umwe mu bagize itsinda rya Minisiteri y’Ingabo rishinzwe itumanaho ryagiye muri aka gace, yasobanuye ko ikibazo Ukraine ifite atari icyo kubura intwaro, ahubwo ko ari icy’abasirikare badahagije.
Yagize ati “Ikibazo si intwaro, ni abantu. Nta muntu ushaka kujya mu gisirikare. Za burigade zitubwira ko zidashobora gusimburwa, barananiwe. Vuba nta bantu bazaba barwana.”
Abasirikare bavuganye n’aba banyamakuru basobanuye ko impamvu bari kuva mu bice bari barafashe ari uko badasimbuzwa ngo baruhuke, kandi ngo ibyo byatumye bacika intege.
Umwe muri bo yagize ati “Impamvu dusubira inyuma? Ni ukubera ko tudasimbuzwa. Ntabwo turuhuka, twacitse intege.”
Umusirikare witwa Yevgeny Churbanov ukorera muri Brigade ya 46 y’ingabo zirwanira mu kirere, yasobanuye ko mu mwaka wa mbere w’iyi ntambara, abasirikare basimbuzwaga nyuma y’iminsi ine, ariko ngo ubu basigaye bageza mu mezi atatu.
Intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangiye muri Gashyantare 2022. Perezida Vladimir Putin yemeza ko byibuze buri kwezi Ukraine itakaza abasirikare 50.000.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!