00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Ukraine zasubiranye umujyi wa Kherson

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ugushyingo 2022 saa 08:29
Yasuwe :

Ingabo za Ukraine zisubije umujyi wa Kherson zakiranwa impundu n’abaturage, ni nyuma y’uko u Burusiya butangaje ko bwakuye ingabo zabwo muri uyu mujyi wo mu Majyepfo.

Amashusho yagaragaye, yerekanye abaturage bari mu mihanda bazamuye ibendera rya Ukraine baririmba cyane bishimiye ingabo z’igihugu cyabo. Indirimbo baririmbaga zari ziganjemo izo gukunda igihugu.

U Burusiya bwatangaje ko bwakuye ingabo ibihumbi 30 muri Kherson ndetse n’intwaro zabo. Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ari intsinzi idasanzwe mu gihe Perezida Zelensky yabyise ‘umunsi udasanzwe’.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba, yavuze ko intambara ikomeje nubwo batsinze urugamba mu gice kimwe.

Ingabo z’u Burusiya zafashe umwanzuro wo kuva mu gace ka Kherson aho zari zimaze igihe kinini zarigaruriye, nk’imwe mu nzira igiye kuzifasha kugaba ibindi bitero mu bice bitandukanye bya Ukraine.

Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine, Gen Sergei Surovikin, yatangaje ko urugamba rwo mu gace ka Kherson rwari rugoye cyane.

Abaturage bishimiye kwakira ingabo za Ukraine muri Kherson

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .