Ku wa 6 Kanama 2024, ni bwo ingabo za Ukraine zatangiye kugaba ibitero muri iyi ntara y’u Burusiya, zisobanura ko zigamije guca intege Abarusiya bamaze imyaka irenga ibiri bazishozaho intambara.
Iyi Minisiteri yasobanuye kandi ko muri iki gihe, ingabo z’u Burusiya zasenye ibifaru 81 by’iza Ukraine n’izindi modoka zirenga 1053 zifashishaga muri iyi ntambara.
Yatangaje ko mu masaha 24 ashize gusa, ingabo za Ukraine zigera kuri 300 zapfiriye muri Kursk, imodoka zazo z’urugamba 10 zirasenywa.
Leta y’u Burusiya igaragaje iyi ntsinzi nyuma y’aho Perezida wa Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine, Roksolana Pidlasa, agaragaje ko Minisiteri y’ingabo zabo idafite amafaranga yo guhemba abasirikare bari ku rugamba.
Roksolana yasobanuye ko amafaranga iyi Minisiteri yari yarageneye guhemba abari ku rugamba yahisemo kuyagura intwaro, bitewe n’uko inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabasezeranyije itarabageraho.
Ingabo z’u Burusiya zirenga 6000 zarishwe
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ubwo yari yatumiwe mu nama y’ibihugu by’umuryango NATO yabereye ku kigo cya gisirikare cya Ramstein mu Budage kuri uyu wa 6 Nzeri, yatangaje ko ingabo z’igihugu cyabo zimaze gufata ibice bingana n’ubuso bwa kilometero kare 1300 muri Kursk.
Yagize ati “Ukwezi kurashize, ingabo zacu zatangiye ibikorwa mu ntara ya Kursk y’u Burusiya, aho Putin yifashishaga mu kwagura intambara, no kugaba ibitero muri Sumy. Twaramuhindukiranye, ubu tugenzura kilometero kare 1300 muri Kursk zirimo uduce 100.”
Perezida Zelensky yavuze ko mu gihe ibitero bikomeje muri Kursk, abasirikare benshi b’u Burusiya barahunze, abagera ku 6000 barapfa, biyongera ku bandi babarirwa mu bihugu bapfiriye mu bindi bice biberamo imirwano.
Ati “Ingabo z’u Burusiya zahunze ibice byinshi muri Kursk, zinanirwa guhangana n’izacu. Muri iyi ntara gusa, u Burusiya bwatakaje abasirikare 6000, biyongera ku bandi babarirwa ku bihumbi biciwe mu bindi bice biri kuberamo intambara. Kubera ibikorwa byacu, ntabwo Sumy igifite ibyago byo kugabwaho ibitero bishya nk’uko byari bimeze muri Gicurasi ubwo Putin yateraga Kharkiv.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yamenyesheje ibihugu by’inshuti ko nubwo ingabo za Ukraine zikomeje intambara muri Ukraine, iz’u Burusiya na zo zikomeje kurwanira mu ntara ya Donesk. Ngo bigaragaza ko Putin ashaka ubutaka bwa Ukraine ku kiguzi icyo ari cyo cyose, atitaye ku buzima bw’Abarusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!