00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Israel zinjiye muri Liban mu rugamba rw’injyanamuntu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 October 2024 saa 08:00
Yasuwe :

Ingabo za Israel zatangije ibitero byo ku butaka mu Majyepfo ya Liban mu rugamba rwo gutsinsura umutwe wa Hezbollah.

Ibitero byatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’amasaha make, mu Majyepfo ya Liban, Israel ihagabye ibitero byo mu kirere. Ahagabwe ibitero, ni mu gace kegereye umupaka wa Israel na Liban.

Itangazo ry’Igisirikare cya Israel rivuga ko ibi bitero bihamya intego n’uduce tubarizwamo Hezbollah.

Ni ibitero byagabwe nyuma y’aho Abanyapolitiki bakomeye muri Israel bose bari bamaze kubyemeza, ko ari cyo cyiciro gikurikiyeho mu rugamba rwo kurwanya Hezbollah, umutwe bavuga ko ushyigikiwe n’Ingabo za Iran.

Hezbollah yatangiye kugaba ibitero bito kuri Israel kuva umunsi iki gihugu cyatangiraga ibitero byacyo muri Gaza mu Ukwakira umwaka ushize, nyuma y’igitero cy’Umutwe wa Hamas.

Ku wa Gatanu, Umuyobozi w’Umutwe wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, yiciwe mu gitero cy’Ingabo za Israel mu Majyepfo y’Umujyi wa Beirut muri Liban. Israel yishe kandi abandi bayobozi bakomeye b’uyu mutwe mu bitero bya hato na hato yagiye igaba.

Ku wa Mbere, uyu mutwe wavuze bwa mbere kuva uwari umuyobozi wayo yicwaga, maze Naim Qassem wungirije, avuga ko Hezbollah yiteguye ibitero ibyo aribyo byose Israel ishobora kugaba.

Ibitero bya Israel muri Liban byatangiye kugera ku butaka bitandukanye n'uko byari ibyo mu kirere gusa
Israel yasobanuye ko ibi bitero ari uburyo bukurikiyeho bwo guhashya umutwe wa Hezbollah
Uduce turimo ibara ry'ubururu ni tumwe mu two Ingabo za Israel zagabyemo ibitero muri Liban

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .