Ibitero byatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’amasaha make, mu Majyepfo ya Liban, Israel ihagabye ibitero byo mu kirere. Ahagabwe ibitero, ni mu gace kegereye umupaka wa Israel na Liban.
Itangazo ry’Igisirikare cya Israel rivuga ko ibi bitero bihamya intego n’uduce tubarizwamo Hezbollah.
Ni ibitero byagabwe nyuma y’aho Abanyapolitiki bakomeye muri Israel bose bari bamaze kubyemeza, ko ari cyo cyiciro gikurikiyeho mu rugamba rwo kurwanya Hezbollah, umutwe bavuga ko ushyigikiwe n’Ingabo za Iran.
Hezbollah yatangiye kugaba ibitero bito kuri Israel kuva umunsi iki gihugu cyatangiraga ibitero byacyo muri Gaza mu Ukwakira umwaka ushize, nyuma y’igitero cy’Umutwe wa Hamas.
Ku wa Gatanu, Umuyobozi w’Umutwe wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, yiciwe mu gitero cy’Ingabo za Israel mu Majyepfo y’Umujyi wa Beirut muri Liban. Israel yishe kandi abandi bayobozi bakomeye b’uyu mutwe mu bitero bya hato na hato yagiye igaba.
Ku wa Mbere, uyu mutwe wavuze bwa mbere kuva uwari umuyobozi wayo yicwaga, maze Naim Qassem wungirije, avuga ko Hezbollah yiteguye ibitero ibyo aribyo byose Israel ishobora kugaba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!