Mu itangazo igisirikare cya Israel cyashyize hanze ku wa 16 Gicurasi 2025 cyasobanuye ko ibi bikorwa byatangiye ku wa 15 Gicurasi, kandi ko uretse kubohora aba Bisirayeli, binagamije gusenya Hamas.
Cyagize kiti “Ejo hashize, IDF yagabye ibitero bigari, itegura ingabo kugira ngo zifate ibice by’ingenzi muri ntara ya Gaza, nk’ibigize itangira rya Operation Gideon’s Chariots no kwagura ibikorwa muri Gaza.”
Ni ibitero bidasanzwe ingabo za Israel ziri kugaba muri Gaza nyuma y’aho agahenge kari karasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Misiri na Qatar karangiye muri Werurwe 2025.
Leta ya Israel iherutse guteguza ko igiye gushyira igitutu gikomeye kuri Hamas, yongere Inkeragutabara zibarirwa mu bihugu mu bikorwa byo kugaba ibitero muri Gaza. Byitezwe kandi ko hari impunzi ziri muri iyi ntara zizimurirwa mu bindi bice.
Minisitiri w’Umutekano wa Israel, Itamar Ben-Gvir, yifuje ko mu rwego rwo gushyira igitutu cyinshi kuri Hamas, Ingabo za Israel zafunga inzira zinyuramo imfashanyo zigenerwa abahunze no kwangiza imiyoboro y’amashanyarazi.
Kuva mu Ukwakira 2023 ubwo hatangiraga ibi bitero, abantu barenga ibihumbi 53 bamaze gupfira muri Gaza, barimo 115 bishwe ku wa 16 Gicurasi, nk’uko Al Jazeera yabitangaje.
Israel iri kwihorera kuri Hamas, kuko icyo gihe na yo yagabye igitero gikomeye mu majyepfo yayo, cyapfiriyemo abarenga 1100, Abisirayeli barenga 250 bagirwa imbohe. Mu mbohe zafashwe, hasigaye 59 zikiri mu maboko y’uyu mutwe witwaje intwaro.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!