Kuva ubutegetsi bwa Bashar al-Assad bwahirikwa mu mpera z’icyumweru gishize, Ingabo za Israel zirwanira ku butaka zahise zinjira muri Syria nk’uko New York Times yabitangaje. Ni ibintu byaherukaga mu Ukwakira mu 1973.
Kugeza ubu amakuru ahari ashimangira ko izi ngabo za Israel ziri muri bilometero biri munsi ya 25 uvuye mu Murwa Mukuru, Damascus.
Ni urugamba abakwirakwije aya makuru bavuga ko rugamije gukumira imitwe yitwaje intwaro isanzwe irwanya iki gihugu, kugira ngo itagera ku bubiko bukomeye bw’intwaro muri Syria ikaba yatangira kukigabaho ibitero.
Nubwo aya makuru akomeje gutangazwa, Ingabo za Israel zo zayahakanye zivuga ko zitigeze zirenga agace katemewemo ibikorwa bya gisirikare.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel yagize ati “Amakuru akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibifaru bya Israel biri gusatira Damascus ntabwo ari ukuri. Ingabo za Israel ziri mu gace kagabanya ibihugu byombi nk’uko byatangajwe mu bihe byashize.”
Kuba Ingabo za Israel ziri muri aka gace ni icyemezo gishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko kiri mu rwego rwo kwirindira umutekano.
Umuvugizi w’Ibiro bya Amerika bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Matthew Miller, yavuze ko Ingabo za Syria zamaze guhunga ku buryo zasize icyuho aho zari ziri gishobora gukoreshwa n’imitwe irwanya Israel. Yavuze ko iki gihugu gikwiriye kwirwanaho kikajya muri ibi bice.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!