00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Israël zasabwe "gutegura" urugamba rw’inkundura ku butaka bwa Gaza

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Israël cyasabye ingabo zacyo zirwanira ku butaka gutegura urugamba rw’inkundura ku butaka bwa Gaza zihora zishotoraniraho n’iza Palestine baturanye.

Hashize imyaka myinshi agace ka Gaza kaberamo imirwano hagati ya Israël n’Umutwe w’abarwanyi bitwaje intwaro wa Hamas bashyigikiwe na Leta ya Palestine, izwiho kutajya imbizi n’icyo gihugu kuva cyahangwa mu 1948.

Umuryango w’Abibumbye wagiye usaba impande zombi kwicara zikagirana ibiganiro intwaro zigashyirwa hasi, ariko bose barinangira.

Mu kiganiro Umuvugizi w’Igisirikare cya Israël yagiranye na The National kuri uyu wa Kane, yavuze ko hari ingabo zamaze kubwirwa kwitegura kurwana intambara ya Gaza.

Yagize ati “Dufite ingabo zirwanira ku butaka twamaze kubwira ngo zitegure. Dufite brigade eshatu kuri division yo muri Gaza.”

Uku gutegura ingabo kuri kuba mu gihe ibihugu byombi biri kurebana ay’ingwe kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru, nyuma y’ibisasu abarwanyi ba Hamas bateye ku nyubako yo mu Mujyi wa Ashkelon muri Israël bigahitana abantu batandatu, abandi bagakomereka.

Ingabo z’ibihugu byombi buri gihe zihanganira muri Gaza. Minisiteri y’Ubuzima muri ako gace yatangaje ko kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane iyo mirwano yadutse imaze guhitana Abanye-Palestine 87, barimo abana 18 n’abagore umunani, naho 487 bamaze kuyikomerekeramo.

Ku ruhande rwa Israël, hamaze gupfa barindwi barimo umusirikare umwe.

Igisirikare cya Israël cyasabye ingabo zirwanira ku butaka kuryamira amajanja zikarwana inkundura muri Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .