IDF yatangaje ko yakoranye n’urwego rw’ubutasi mu bikorwa bya gisirikare bikomeye kuri uyu wa Kabiri batabara Kaid Alkadi w’imyaka 52, washimuswe na Hamas mu gitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023.
IDF yavuze ko uyu mugabo yagaragaraga nk’aho ari muzima ariko ko yahise ajyanwa ku bitaro ngo akorerwe isuzuma ryisumbuye.
Ubutumwa IDF yashyize kuri X buvuga ko “umuryango we wahawe amakuru yose kandi IDF ikomeje kubaherekeza.”
Umuvugizi w’Ingabo za Israel, Rear Admiral Daniel Hagari yatangaje ko Alkadi yakuwe mu nzira yo munsi y’ubutaka (tunnel) ariko ntiyatanga amakuru arambuye ku gikorwa cya gisirikare cyakozwe kubera umutekano w’abasigaye bataratabarwa.
Ati “Ntituzigera turuhuka kugeza igihe tugaruriye abantu bacu bafashwe bugwate.”
Perezida wa Israel Isaac Herzog yatangaje ko kurokora aba bafashwe bugwate ari igihe “cy’ibyishimo n’umunezero kuri Leta ya Israel n’umuryango mugari w’Abayisiraheli muri rusange.”
Umutwe wa Hamas wafashe bugwate abantu 250 nyuma y’igitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023, mu gihe abandi barenga 1200 biganjemo abasivili bahasize ubuzima.
Minisiteeri y’Ubuzima ya Palestine mu gace kayobowe na Hamas igaragaza ko ibitero by’ingabo za Israel bimaze guhitana abarenga ibihumbi 40, na ho abarenga 90% muri Gaza bakuwe mu byabo n’intambara.
Deutsche Welle yanditse ko Hamas igifashe bugwate abantu 110, muri bo bibiri bya gatatu bikaba bikekwa ko bamaze kwitaba Imana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!