Ibiro by’ingabo za Amerika zikorera mu burasirazuba bwo hagati byemeje ko Mahmud yiciwe mu gitero cy’indege cyagabwe mu ntara ya Dayr az Zawr muri Syria; ahahoze ingabo za Syria n’u Burusiya.
Byasobanuye ko iki gitero kiri mu bikorwa bigamije kuburizamo umugambi wa ISIS wo gutegura no gushyira mu bikorwa ibitero ku Banyamerika n’abasirikare ba Amerika ndetse n’abafatanyabikorwa babo mu karere.
Umuyobozi w’ingabo za Amerika zikorera muri aka karere, Gen Michael Erik Kurilla, yagize ati “Nk’uko byavuzwe mbere, Amerika, yifatanyije n’abafatanyabikorwa mu karere, ntabwo izemerera ISIS kwifashisha umwuka uri muri Syria ubu kugira ngo yisuganye.”
Gen Kurilla yasobanuye ko ISIS ifite umugambi wo gutera gereza zo muri Syria, igafunguza abarwanyi bayo barenga 8000 bazifungiwemo, gusa ngo ingabo za Amerika zizawuburizamo.
ISIS ivuzweho kwisuganya nyuma y’aho tariki ya 8 Ukuboza 2024, imitwe yitwaje intwaro ikuyeho ubutegetsi bwa Bashar al Assad butari bushyigikiwe na Amerika n’inshuti zayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!