00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yahakanye icyifuzo cyo gukura ingabo zayo muri Iraq

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 September 2024 saa 03:22
Yasuwe :

Ibiro bya Leta Zunze Ubumwe bishinzwe ububanyi n’amahanga byatangaje ko ingabo z’iki gihugu ziri mu butumwa bw’amahoro muri Iraq zigiye guhindurirwa imikorere, gusa ko zitazataha ngo zisubire iwabo nk’uko bamwe babitekerezaga.

Amerika yohereje ingabo zayo muri Iraq mu 2003 kugira ngo zikureho ubutegetsi bwa Saddam Hussein zashinjaga gukora intwaro kirimbuzi, gusa bwo bwasobanuraga ko nta ntwaro za kirimbuzi bufite.

Saddam wari wararahiriye guhangana n’ingabo za Amerika yakuwe ku butegetsi muri Mata 2003, Iraq ihinduka urubuga rw’imitwe y’iterabwoba igendera ku mahame ya Islam, irimo Islamic State.

Nyuma yo gukura Saddam ku butegetsi, Amerika yakuye ingabo zayo muri Iraq, izisubizayo mu 2014 kugira ngo zihangane n’imitwe y’iterabwoba yari ikomeje guhungabanya umutekano w’akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Ubu butumwa bwitwa mpuzamahanga bitewe n’uko ingabo za Amerika isanzwe ibuyobora zifatanyije n’iz’ibihugu by’inshuti birimo u Bwongereza, u Butaliyani na Australia.

Mu Ukuboza 2021, izi ngabo zahagaritse ibikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba, zitangira akazi ko gutoza ingabo za Iraq no kuziha ubujyanama, hagamijwe kuzubakira ubushobozi kugira ngo mu gihe kiri imbere zizifashe kurwanya iterabwoba.

Amerika kuri uyu wa 27 Nzeri 2024 yatangaje ko ubu butumwa bugiye guhinduka ubuhuriweho n’ingabo zayo n’iza Iraq, kandi ko gucyura ingabo z’ibihugu by’inshuti bizarangira muri Nzeri 2025.

Yasobanuye ariko ko ingabo zayo n’iz’ibihugu by’inshuti zizaguma muri Syria kugeza muri Nzeri 2026, hagamijwe gukumira ibikorwa bya Islamic State muri aka karere.

Umuvugizi w’ibiro by’ingabo za Amerika, Sabrina Singh, yasobanuye ko guhinduka k’ubu butumwa bidasobanuye ko igihugu cyabo kizakura ingabo muri Iraq. Ati “Uburyo bwacu bugiye guhinduka muri iki gihugu. Ntabwo ingabo za Amerika zigiye kuva muri Iraq.”

Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Mohammed Shia al-Sudani, mu cyumweru gishize yabwiye ikinyamakuru The Bloomberg ko ingabo za Amerika zitagikenewe mu gihugu cyabo, kuko umutekano wamaze kugaruka. Ati “Iraq yo mu 2024 itandukanye n’iya 2014. Twavuye mu ntambara, tugera ku mutekano.”

Ubu Amerika ifite ingabo 2500 muri Iraq. Ntabwo bizwi niba mu gihe iz’ibihugu by’inshuti zizaba ziva muri iki gihugu, izongerayo izayo cyangwa se niba iteganya kuzigabanya.

Ingabo za Amerika zizaguma muri Iraq mu butumwa buhuriweho n'ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .