00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo za Amerika zatangiye kuzinga utwangushye, ziva muri Niger

Yanditswe na Cyiza Joseph
Kuya 9 June 2024 saa 11:12
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko abasirikare bayo batangiye urugendo rwo kuva muri Niger, nyuma y’uko iki gihugu gisheshe amasezerano y’imikoranire mu byagisirikare.

Iyi gahunda yo gucyura abasirikare bayo, Amerika yatangiye kuyishyira mu bikorwa mu mpera z’iki cyumweru. Ni igikorwa cyaranzwe no gucyura indege ya Globemaster III mu busanzwe yabaga i Niamey ikoreshwa mu bikorwa byo gutwara abasirikare n’ibikoresho.

Mu itangazo Amerika yashyize hanze yavuze ko kandi “yamaze kohereza abakozi bayo bazafasha mu bikorwa byo gucyura aba basirikare, ku buryo hari abazava muri Niger bajyanwa mu gukorera mu bice bitandukanye muri Amerika.”

Muri Werurwe, Niger yahagaritse ubufatanye bw’ingabo na Amerika, ivuga ko ingabo zayo zananiwe gufasha mu kurwanya abarwanyi bibasiye akarere ka Sahel mu myaka myinshi ishize.

Guverinoma nshya ya Nigeriya yafashe ubutegetsi nyuma yo guhirika Mohamed Bazoum muri Nyakanga 2023. Ihagaritse umubano na Amerika nyuma y’igihe gito yirukanye ingabo z’u Bufaransa.

Biteganyijwe ko aba basirikare ba Amerika bose bagomba kuva muri Niger bitarenze ukwezi kwa Nzeri mu 2024.

Ingabo za Amerika zatangiye kuzinga utwangushye, ziva muri Niger

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .