Ingabo z’u Bufaransa zishe umusivile muri Mali, Ingurane ku banyamahanga banyazwe ubutaka muri Zimbawe... Amakuru yo hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 2 Nzeri 2020 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Mu Majyaruguru ashyira u Burasirazuba bwa Mali, Ingabo z’u Bufaransa ziri muri iki gihugu zarashe kuri bisi umusivili umwe ahasiga ubuzima abandi babiri barakomereka.

Iki gikorwa cy’Ingabo z’u Bufaransa cyabaye ku wa 1 Nzeri ubwo imodoka nini yo mu bwoko bwa bisi yagendaga isatira ku muvuduko uri hejuru bagerageza kuyihagarika ikanga bahitamo kurasa ari naho uyu musivili yaje kugwa.

Mu gusobanura iby’iki gikorwa Ingabo z’u Bufaransa zashyize hanze itangazo rigira riti “Izi ngamba ebyiri zakoreshejwe ntizahagaritse bisi, kuyiburira bwa kabiri harashwe isasu hasi. Amasasu abiri yarashwe hasi yaridunze anyura mu idirishya akomeretsa abasivili batatu.”

Umwe muri aba basivile ngo yari yakomeretse cyane ari nawe waje kwitaba Imana ubwo yari agejejwe kwa muganga.

Ingabo z'u Bufaransa zarashe umusivile muri Mali

===================================================

Andi makuru.......

U Buyapani: Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe, ashobora guhatanira kumusimbura

Nyuma y’icyumweru uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, atangaje ko yeguye kuri uyu mwanya kubera uburwayi, Umunyamabanga w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe akaba yaranakoranye bya hafi na Abe, Yoshihide Suga, ashobora gutanira ku musimbura.

Bimwe mu byo Reuters ishingiraho ivuga ko Suga ashobora guhatanira uyu mwanya ngo ni uko hari ikiganiro afitanye n’abanyamakuru kuri uyu wa 2 Nzeri, aho ari butangarizemo icyifuzo cyo kuyobora ishyaka rya, Liberal Democratic Party (LDP) ibintu abona nk’ibyamworohereza kugera kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’intebe.

Nubwo uyu mugabo ari we uhabwa amahirwe yo kwegukana umwanya wa Minisitiri w’Intebe, abandi bashobora kuwuhatanira barimo uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo, Shigeru Ishiba, ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Fumio Kishida.

Yoshihide Suga ashobora guhatanira gusimbuye Shinzo Abe uherutse kwegura ku mwanya wa Minisitiri w'Intebe mu Buyapani

===================================================

Zimbabwe: Abanyamahanga bagiye guhabwa ingurane ku butaka batswe ku bwa Mugabe

Leta ya Zimbabwe yatangaje ko igiye guha ingurane abahinzi n’aborozi b’abanyamahanga ku butaka bwabo batswe ku butegetsi bwa Robert Mugabe.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2001 nibwo ibihumbi by’abahinzi b’abazungu birukanwe mu butaka bari bafite, binyuze muri gahunda ya Perezida Mugabe yo kuvugurura amategeko ajyanye n’ubutaka hagamijwe kwisubiza ubwo Abanya-Zimbabwe bavugaga banyazwe mu gihe cy’ubukoloni.

Ni igikorwa cyatumye ubukungu bw’iki gihugu busubira hasi ndetse gitangira kurebana ay’ingwe n’ibihugu by’amahanga byiganjemo iby’i Burayi.

Ku wa 31 Kanama Leta ya Zimbabwe yatangaje ko yateganyije miliyari 3.5$ zo guha aba banyamahanga banyazwe ubutaka nk’ingurane.
Iki cyemezo Zimbabwe igifashe mu gihe hari hashize imyaka myinshi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko zitazayikuriraho ibihano mu gihe itaraha impozamarira aba banyamahanga batswe ubutaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iyi gahunda ya Mugabe yasize abahinzi n’aborozi b’abanyamahanga barenga 4000 biganjemo abaturuka mu bihugu nk’u Bwongereza, u Buholandi n’u Budage bakuwe mu byabo.

Abahinzi n'aborozi b'abanyamahanga bagiye guhabwa impozamarira ku butaka bambuwe ku butegetsi bwa Robert Mugabe

===================================================

U Bufaransa: Abakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwe kuri Charlie Hebdo bagiye kugezwa imbere y’urukiko

Nyuma y’imyaka itanu ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Charlie Hebdo, kigabweho igitero n’abavandimwe babiri b’abayisilamu, Cherif Kouachi na Said Kouachi, abantu 14 bakurikiranyweho ubufatanyacyaha muri iki gikorwa bagiye kugezwa imbere y’urukiko.

Ku wa 17 Mutarama 2015 nibwo iki kinyamakuru gikorera mu Mujyi wa Paris cyagabweho igitero cyahitanye abantu 12.

Aba basore babiri baje kuraswa na polisi nyuma y’iminsi ibiri bagabye iki gitero, gusa ababafashije mu kugaba iki gitero bari bwongere kugezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa 2 Nzeri nyuma y’uko urubanza rwabo rusubitswe kubera Covid-19.

Muri aba bantu 14 bakurikiranyweho gufasha no gutera inkunga iki gitero batatu muri bo bazaburanishwa badahari.

Abakekwaho ubufatanyacyaha mu gitero cyibasiye Charlie Hebdo bagiye kugezwa imbere y'urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .