Ibi birindiro byabarizwagamo abasirikare b’u Bufaransa bo muri batayo ya 43.
Umuhango wo kubishyikiriza Leta ya Côte d’Ivoire wabaye ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, witabirwa na Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Sebastien Lecornu na mugenzi we wa Côte d’Ivoire, Tene Birahima Ouattara.
Biteganyijwe ko nyuma yo gushyikiriza Côte d’Ivoire ibi birindiro bizahita bihundurirwa izina bikitirirwa Thomas Aquinas Ouattara wabaye Umugaba Mukuru wa mbere w’ingabo z’iki gihugu.
U Bufaransa bufashe icyemezo cyo kuva muri ibi bindiro bya gisirikare biri hafi n’Umurwa Mukuru, Abidjan, nyuma y’iminsi mike Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, avuze ko ingabo zabwo zigomba kuva mu gihugu cye.
Mu Ukuboza 2024, Perezida Ouattara yavuze ko hari ingabo z’u Bufaransa zirenga 600 zigomba kuva mu gihugu cye, hagamijwe kubaka igisirikare cya Côte d’Ivoire.
U Bufaransa butanze ibi birindiro mu gihe bukomeje gukura abasirikare babwo mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Burkina Faso, Mali, Tchad na Niger.
Biteganyijwe kandi ko abasirikare babwo bagomba kuva muri Sénégal bitarenze uyu mwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!