00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indonésie yinjiye muri BRICS

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 January 2025 saa 07:59
Yasuwe :

Umuryango wa BRICS wakiriye Indonésie, igihugu cya kane gituwe n’abaturage benshi ku Isi, nk’uko byatangajwe na Brésil, ari nacyo gihugu kiyoboye uyu muryango muri uyu mwaka.

Indonésie ni cyo gihugu gifite ubukungu bunini muri Aziya y’Uburasirazuba bushyira amajyapfo, ikaba ituwe na miliyoni 270 z’abaturage.

Mu 2023 nibwo ibihugu biri muri BRICS byari byagaragaje ubushake bwo kwakira Indonésie, gusa iki gihugu kibanza kwifata kugira ngo iki cyemezo kizagirwemo uruhare na guverinoma iherutse gushyirwaho nyuma y’amatora.

Iki gihugu kije cyiyongera ku bindi nka Iran, Misiri, Ethiopia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu biherutse kwakirwa muri uwo muryango, mu gihe byitezwe ko ibihugu nka Belarus, Bolivia, Kazakhstan, Thailand, Cuba, Uganda, Malaysia na Uzbekistan nabyo bishobora kwinjira muri uyu muryango muri uyu mwaka.

Ubukungu bwa Indonésie bukomeje gutera imbere umunsi ku munsi, ibi bikazarushaho gufasha iki gihugu nyuma yo kwinjira mu muryango wa BRICS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .