Indonésie ni cyo gihugu gifite ubukungu bunini muri Aziya y’Uburasirazuba bushyira amajyapfo, ikaba ituwe na miliyoni 270 z’abaturage.
Mu 2023 nibwo ibihugu biri muri BRICS byari byagaragaje ubushake bwo kwakira Indonésie, gusa iki gihugu kibanza kwifata kugira ngo iki cyemezo kizagirwemo uruhare na guverinoma iherutse gushyirwaho nyuma y’amatora.
Iki gihugu kije cyiyongera ku bindi nka Iran, Misiri, Ethiopia na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu biherutse kwakirwa muri uwo muryango, mu gihe byitezwe ko ibihugu nka Belarus, Bolivia, Kazakhstan, Thailand, Cuba, Uganda, Malaysia na Uzbekistan nabyo bishobora kwinjira muri uyu muryango muri uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!