Uyu Murwa Mukuru mushya uherere mu Burasirazuba bw’ikirwa cya Borneo. Izina rishya ry’Umurwa Mukuru risobanuye ‘umwigimbakirwa’ mu rurimi rwo muri icyo gihugu.
Kwimura Jakarta, byatewe n’ibibazo by’imyuzure byari bikunze kwibasira uwo mujyi, ndetse raporo nyinshi mpuzamahanga zigaragaza ko ako gace gashobora kurengerwa n’amazi kakibira mu nyanja.
Indi mpamvu ni uburyo Jakarta yari ituwe cyane ku buryo byabangamiraga gahunda z’iterambere n’ibikorwa remezo bihagije.
Mu 2019 niwo mwaka Perezida Joko Widodo yari yaratanze ngo Umurwa Mukuru ube wimuriwe i Jakarta, icyakora byaje gukomwa mu nkokora n’impamvu zitandukanye.
CNN yatangaje ko ubuso bw’Umurwa Mukuru mushya buzaba bungana na kilometero kare 2,561. Ni agace kari kagizwe ahanini n’amashyamba.
Ikirwa cya Borneo Umurwa Mukuru wimuriwemo, gihuriweho n’ibihugu bitatu birimo Indonesia, Malaysia na Brunei.
Minisitiri w’Imari wa Indonesia, Sri Mulyani yavuze ko Umurwa Mukuru mushya uzubakwa mu byiciro bitanu kugeza mu 2045.
Kubaka uwo mujyi biteganyijwe ko bizatwara miliyari 32 z’Amadolari ya Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!