Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru, ko Batubara agomba kwishyikirize urwo rwego cyangwa hagafatwa izindi ngamba.
Uyu mugabo usanzwe ari umwe mu barwanashyaka b’ishyaka riri ku butegetsi muri icyo gihugu ntacyo yigeze atangaza ku bimuvugwaho.
Batubara ashinjwa kuba we n’abandi bayobozi babiri barariye ruswa ku nkunga ya miliyoni 420 z’amadolari Leta yari yatanze yo gufasha abaturage bashegeshwe n’ingamba zo kwirinda Coronavirus.
Ashinjwa kwakira ruswa ya miliyoni 1.2 z’amadolari, azihawe na sosiyete ebyiri zahawe isoko ryo gukwirakwiza iyo mfashanyo. Batubara bivugwa ko yasabye buri sosiyete muri izo ebyiri kumumenyera amadolari 0.7 kuri buri paki y’ibiribwa bazajya baha abaturage.
Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa yatangaje ko aramutse ahamwe n’ibyo byaha, Batubara yahanishwa igifungo cya burundu.
Batubara ni Minisitiri wa kabiri utawe muri yombi mu gihe kitageze ku byumweru bibiri. Minisitiri wari ushinzwe ubworozi bwo mu mazi, Edhy Prabowo aherutse kwegura, ahita anatabwa muri yombi akekwaho kurya ruswa ku binyabuzima byo mu mazi Indonesia yohereje mu mahanga, amafaranga avuyemo akayakoresha ajya guhaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!