00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege zabujijwe kunyura mu kirere cy’i Roma kubera ishyingurwa rya Papa Francis

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 April 2025 saa 11:15
Yasuwe :

Umutekano watangiye gukazwa mu mujyi wa Roma mu Butaliyani kubera ubwinshi bw’abayobozi bo hirya no hino ku Isi bazitabira umuhango wo gushyingura Papa Francis uherutse kwitaba Imana.

Uyu muhango uzaba ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025. Mu gihe habura amasaha make mu kirere cya Roma hatangiye kugurutswa indege z’intambara, mu gihe ba mudahusha bari hirya no hino muri uyu mujyi.

Ikindi cyashyizwemo imbaraga ni ikijyanye no gusaka, kuko hashyizweho ikoranabuhanga nk’irisanzwe rikoreshwa ku bibuga by’indege.

Kugeza ubu nta ndege yemerewe kuguruka mu kirere cy’i Roma. Ni icyemezo kigomba kumara amasaha 24.

Izi ngamba z’umutekano ziri gushyirwa mu bikorwa na leta y’u Butaliyani ku bufatanye na Vatican.

Biteganyijwe ko uyu muhango uzitabirwa n’abanyacyubahiro bari hagati ya 150 na 170. Barimo Perezida Donald Trump n’umugore we, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Volodymyr Zelensky wa Ukraine, Luiz Inácio Lula da Silva wa Bresil na Javier Milei wa Argentine.

Uzitabirwa kandi n’Umwami wa Espagne n’u Bubuligi ndetse n’Igikomangomba cy’u Bwongereza William.

Papa Francis yitabye Imana tariki 21 Mata 2025, azize Stroke no guhagarara k’umutima. Yari amaze imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi kuko yimitswe muri Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedigito wa 16 wari umaze kwegura.

Abashinzwe umutekano bari ahantu hose muri Vatican
Abasirikare b’u Butaliyani bashyizwe mu Mujyi wa Roma bafite intwaro ziremereye
Ba mudahusha bashyizwe ku bisenge by’inzu zitegeye ahazabera umuhango wo gushyingura Papa Francis
Indege zabujijwe kunyura mu kirere cy’i Roma kubera ishyingurwa rya Papa Francis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .