Uyu muhango uzaba ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025. Mu gihe habura amasaha make mu kirere cya Roma hatangiye kugurutswa indege z’intambara, mu gihe ba mudahusha bari hirya no hino muri uyu mujyi.
Ikindi cyashyizwemo imbaraga ni ikijyanye no gusaka, kuko hashyizweho ikoranabuhanga nk’irisanzwe rikoreshwa ku bibuga by’indege.
Kugeza ubu nta ndege yemerewe kuguruka mu kirere cy’i Roma. Ni icyemezo kigomba kumara amasaha 24.
Izi ngamba z’umutekano ziri gushyirwa mu bikorwa na leta y’u Butaliyani ku bufatanye na Vatican.
Biteganyijwe ko uyu muhango uzitabirwa n’abanyacyubahiro bari hagati ya 150 na 170. Barimo Perezida Donald Trump n’umugore we, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Volodymyr Zelensky wa Ukraine, Luiz Inácio Lula da Silva wa Bresil na Javier Milei wa Argentine.
Uzitabirwa kandi n’Umwami wa Espagne n’u Bubuligi ndetse n’Igikomangomba cy’u Bwongereza William.
Papa Francis yitabye Imana tariki 21 Mata 2025, azize Stroke no guhagarara k’umutima. Yari amaze imyaka 12 ayoboye Kiliziya Gatolika ku Isi kuko yimitswe muri Werurwe 2013, asimbuye Papa Benedigito wa 16 wari umaze kwegura.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!