Indege za Boeing 737 Max zongeye kubona isoko nyuma y’igihe zihagaritswe kubera guteza impanuka

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 21 Kanama 2020 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi icyenda indege z’uruganda rwa Boeing zo mu bwoko bwa 737 Max zihagaritswe kubera ibibazo zari zifite byatumaga zikora impanuka, uru ruganda rwongeye kubona isoko ryazo.

Mu itangazo uru ruganda rwashyize hanze ku wa 19 Kanama, rwavuze ko ikigo cy’indege cyo muri Pologne cyitwa ‘Enter Air’ cyabasabye kubaha indege zo muri ubu bwoko zigera kuri enye.

Izi ndege zongeye kubona isoko mu gihe Boeing igitegereje icyangombwa kizayemerera ko izi ndege zakongera gukora ingendo zo mu kirere.

Umuyobozi wa Enter Air, Grzegorz Polaniecki, yavuze ko ikigo cye cyahisemo kugura izi ndege kuko bizeye amavugurura yakozwe na Boeing kuri izi ndege.

Yagize ati “Nyuma y’amavugurura 737 Max iri kunyuramo, ndizera ko izaba ariyo ndege nziza ku Isi mu myaka myinshi iri imbere”

Umuyobozi wungirije wa Boeing, Ihssane Mounir, yavuze ko ibyakozwe na Enter Air byerekana icyizere bafitiye indege zabo. Ati “Gutumiza indege zacu byerekana icyizere Enter Air ifitiye izi ndege.”

Muri Werurwe 2019 nibwo indege za Boeing 737 Max zabujijwe kongera gukora ingendo nyuma y’uko ebyiri za sosiyete ya Ethiopian Airlines na Indonesia Airlines zikoze impanuka zahitanye abagera kuri 346 barimo n’umunyarwanda.

Bikekwa ko impanuka z’izi ndege zombi zishobora kuba zaratewe no kudakora neza kwa porogaramu iziyobora.

Umuvugizi wa Boeing aherutse gutangariza BBC ko bagerageje gukemura ibi bibazo ndetse biteguye kongera gukomorerwa vuba.

Ati "Dukomeje gutera intambwe ishimishije iganisha ku gusubukura serivise zacu, kandi turi gukorana n’ikigo cya FAA n’ibindi bigo mpuzamahanga. Nubwo hakiri byinshi byo gukora imbere yacu, iyi ni intambwe nziza duteye mu nzira iganisha ku kuzongera guhabwa uruhushya."

Boeing 737 Max izagarurwa mu kirere mu bihe n’ubundi uruganda rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere ruri mu bibazo byatewe n’ibihombo byazanywe na Coronavirus.

Iki ngo gishobora gutuma n’ubundi ibigo by’ubwikorezi bidashamadukira kugura izindi ndege, ibyakwiyongera ku bihombo n’ubundi Boeing yari isangwanywe byatewe n’ihagarikwa ry’ubu bwoko bw’indege.

Enter Air yo muri Pologne yatumije indege enye zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .