Indege za Boeing 737 MAX zizongera gusubukura ingendo hagati mu 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Uruganda rukora indege rwa Boeing rukomeje kugirwaho ingaruka n’impanuka z’indege zarwo ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX, aho igihe cyo kongera kuzemerera gukora ingendo cyongerewe kugeza muri Kamena 2020.

Iki gihe kikaba ari kirekire ugereranyije n’icyo uruganda rwa Boeing rwari rwiteze.

Impanuka ebyiri z’indege za Boeing zo mu bwoko bwa 737 Max za Ethiopian Airlines na Indonesia Airlines zatumye ubu bwoko bukumirwa hirya no hino ku Isi.

Tariki ya 10 Werurwe 2019 indege ya Ethiopian Airlines yerekezaga i Nairobi yakoze impanuka nyuma y’iminota itandatu gusa ihagurutse. Yahitanye abantu 157 barimo n’Umunyarwanda.

Mu 2018 nabwo indege ya Lion Air yo muri ubu bwoko yaraguye ihitana abantu 189 bari bayirimo. Yaguye nyuma y’iminota 13 ihagurutse.

Byatumye iyi sosiyete ikumirwa mu bihugu bitandukanye kubera impungenge ku mutekano wazo.

Boeing kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko yari yiteze ko indege zayo zizongera gukora ingendo mu mpera za 2019. Mu itangazo yageneye abakiriya bayo yavuze ko ‘ubu turateganya ko kongera gukora ingendo kwa 737 MAX bizatangira hagati mu 2020’.

Umuvugizi w’Urwego rugenzura iby’indege muri Amerika (FAA), yavuze ko nta gihe ntarengwa cyagenwe cyo kongera kwemerera 737 MAX gukora ingendo.

Ati “Dukomeje gukorana n’abandi bagenzuzi mu by’umutekano w’indege mu gusuzuma imikorere ya Boeing, tureba ko yubahiriza ibyangombwa byose no gukemura ibibazo byose byagaragajwe mu isuzuma”.

Ubwo indege ya Ethiopian Airlines yakoraga impanuka, ubuyobozi bwayo bwatangaje ko nyuma y’iminota mike ihagurutse, uwari utwaye iyi ndege yavuze ko afite ikibazo cyo kugenzura imikorere yayo, ndetse asaba gusubira ku butaka.

Ubwo yahabwaga ubu burenganzira, iyi ndege ntiyongeye kugaragara ku byuma byifashishwa mu kuzigenzura, ari nabwo nyuma byaje kumenyekana ko yakoze impanuka.

Ni mu gihe raporo yakozwe ku ndege ya Lion Air yo muri Indonesie nayo yakoze impanuka, yagaragaje ko nyuma y’iminota mike ihagurutse, abapilote bagerageje gukosora ikosa ryatumaga ishaka kugwa ibanje igice cy’imbere mbere y’uko igwa mu nyanja ya Java.

Bikekwa ko impanuka z’izi ndege zombi zishobora kuba zaratewe no kudakora neza kwa porogaramu iyobora indege za Boeing 737 Max.

Indege za Boeing 737 Max zakoze impanuka ebyiri zituma zamaganwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza