Indege za Boeing 737 Max zishobora kongera gukumirwa nyuma y’igihe gito zikomorewe

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 24 Ukuboza 2020 saa 03:12
Yasuwe :
0 0

Indege zo mu bwoko bwa Boeing Max 737 zari zimaze igihe gito zongeye kwemererwa gusubukura ingendo zo mu kirere nyuma y’amezi 20, zishobora kongera kwamburwa ubwo uburenganzira nyuma y’uko raporo ya Sena ya Amerika yerekanye ko Boeing ishobora kuba yarakoresheje amanyanga mu guhabwa ubwo burenganzira.

Indege za Boeing Max 737 zahagaritswe muri Werurwe umwaka ushize nyuma y’uko zikoze impanuka ebyiri zaguyemo ubuzima bw’abagera kuri 346 mu mezi atanu gusa.

Nyuma y’iperereza ryakozwe byagaragaye ko intandaro y’izo mpanuka zombi ari ikoranabuhanga ry’izo ndege ryari rifite ikibazo, bigatuma abazitwaye badashobora kuzigenzura mu gihe zigize ikibazo.

Ibyo byatumye izi ndege zihagarikwa ndetse Boeing inategekwa gukosora ikosa ryagaragajwe, mbere yo gusaba uburenganzira bwo kongera kuguruka.

Nyuma y’amezi 20, mu kwezi gushize, Boeing yongeye guhabwa uburenganzira bwo kuguruka n’Ikigo gishinzwe iby’Indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FAA), nyuma yo gusanga ikibazo cyateraga impanuka cyarakosowe.

Cyagize kiti “Twizeye ko ibibazo byateje impanuka zakozwe n’ibigo Lion Air na Ethiopian Airlines byakemuwe binyuze mu kuvugurura imiterere y’indege yari ikenewe.”

Nyuma y’icyo cyemezo, Ikigo cya American Airlines, kiri no mu byaguze indege nyinshi za Boeing Max 737, cyatangaje ko kizatangira kuzigurutsa kuri uyu wa 29 Ukuboza 2020, gusa ibi bishobora kudakorwa bitewe na raporo ya Komite Ishinzwe Ubucuruzi muri Sena ya Amerika itangaje ko hashobora kuba harabayeho uburiganya mu gutanga icyangombwa cyo kongera kwemerera Boeing kuguruka.

Ibi byatumye imiryango yatakaje abayo mu mpanuka ebyiri zakozwe na Boeing Max 737 bandikira Leta ya Amerika bayisaba ko yahagarika icyemezo cyo kwemerera izo ndege kongera kuguruka.

Bagize bati “Komite ya Sena yabonye imyitwarire itubahirije amategeko [mu gushaka icyangombwa] igomba kubanza kongera gusuzumwa kugira ngo hagaragazwe niba icyangombwa Boeing yahawe cyubahirije amategeko.”

Ku ruhande rwa Boeing, batangaje ko “bubaha ibikubiye muri raporo ya Sena, kandi ko bagiye gukomeza kubisuzuma.”

Boeing Max zishobora kongera kwamburwa uburenganzira bwo kuguruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .