Indege za Boeing 737 Max zigiye kwemererwa gusubira mu kirere

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 4 Kanama 2020 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Indege z’ubwoko bwa Boeing 737 Max zikorwa n’uruganda rwa Boeing rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zishobora kuba zigiye kongera gusubukura ingendo zazo nyuma n’igihe kirekire zihagaritswe.

Ubwoko bwa 737 Max bwahagaritswe muri Werurwe umwaka ushize, nyuma y’uko hagaragajwe impungenge ku ikoranabuhanga ry’izo ndege, ryashinjwaga kuba intandaro y’impanuka ibyeri zabaye zikurikirana zigahitana abagera kuri 346.

Kuva icyo gihe, izo ndege zose zahagaritse ingendo zakoraga, bituma n’ibigo by’indege byari byaraziguze biba bihagaritse itumizwa ryazo.

Ikigo cy’Abanyamerika kigenzura iby’ingendo zo mu kirere (FAA) cyahise gitangira iperereza ku mpamvu y’izo mpanuka, ndetse mu mpinduka zakozwe harimo guhindura porogaramu ikoreshwa mu kuyobora izo ndege, guhindura uburyo abazitwara bakoresha no guhindura imiyoboro insinga zinyuramo.

Nyuma y’aya mabwiriza, FAA irateganya kongera guha uburenganzira bwo kuguruka indege za 737 Max nyuma y’iperereza ryatwaye amezi 18, zigakorwa n’inzobere mu bwubatsi bw’indege, abazitwara, abagenzuzi bazo n’abandi bahanga mu by’indege.

Byitezwe ko Boeing 737 Max zishobora gusubukura ingendo mu ntangiriro z’umwaka utaha. Izi mpinduka zose nizimara kwemezwa, Boeing izazishyira mu ndege zose zayo, yaba izaguzwe n’izikiri gukorwa, ndetse n’izatangiye gukoreshwa.

Umuvugizi wa Boeing yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati “dukomeje gutera intambwe ishimishije iganisha ku gusubukura serivise zacu, kandi turi gukorana n’ikigo cya FAA n’ibindi bigo mpuzamahanga. N’ubwo hakiri byinshi byo gukora imbere yacu, iyi ni intambwe nziza duteye mu nzira iganisha ku kuzongera guhabwa uruhushya”.

Boeing 737 Max izagarurwa mu kirere mu bihe n’ubundi uruganda rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere ruri mu bibazo byatewe n’ibihombo byazanywe na Coronavirus. Iki ngo gishobora gutuma n’ubundi ibigo by’ubwikorezi bidashamadukira kugura izindi ndege, ibyakwiyongera ku bihombo n’ubundi Boeing yari isangwanywe byatewe n’ihagarikwa ry’ubu bwoko bw’indege.

Indege za Boeing 737 Max zigiye kwemererwa gusubira mu kirere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .