Indege za Boeing 737 Max zemerewe kongera gukora ingendo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abanyamerika kigenzura iby’ingendo zo mu kirere (FAA) cyemereye indege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max kongera gukora ingendo zo mu kirere, nyuma y’umwaka urenga zitemerewe kuguruka kubera ibibazo zari zifite byatumye zikora impanuka zaguyemo abantu 346.

Ubwoko bwa 737 Max bwahagaritswe muri Werurwe umwaka ushize, nyuma y’uko hagaragajwe impungenge ku ikoranabuhanga ry’izo ndege ryashinjwaga kuba intandaro y’impanuka ebyiri zabaye zikurikirana zigahitana abagera kuri 346.

Kuva icyo gihe, izo ndege zose zahagaritse ingendo zakoraga bituma n’ibigo by’indege byari byaraziguze biba bihagaritse itumizwa ryazo.

Inama ya FAA yateranye ku wa 17 Ugushyingo niyo yafashe umwanzuro wo kongera gukomororera izi ndege zikongera gukora ingendo nk’uko byari bisanzwe.

Gusa nubwo izi ndege zakomorewe, FAA ivuga ko ibigo bikora ingendo zo mu kirere bigomba kubanza gushyirisha mu indege zabyo zo muri ubu bwoko ikoranabuhanga rishya ryashyizweho, kugira ngo zitazongera gukora impanuka. Abapilote muri ibi bigo bategetswe kandi kubanza gusoza amahugurwa y’inyongera yashyizweho kugira ngo abahe ubumenyi ku bijyanye n’iri koranabuhanga rishya.

Kugeza ubu hirya no hino ku Isi habarurwa ibigo bikora ingendo zo mu kirere 59 byifashishaga Boeing Max 737, mu ngendo zabyo za buri munsi.

Umuyobozi muri FAA, Steve Dickson yavuze ko ashingiye ku mavugurura yakozwe, yakwemeza ko noneho abagenzi bagenda muri izi ndege bizeye umutekano wabo.

Ati “Nshingiye ku mirimo yose yakozwe muri aya mezi 20 ashize, ndetse n’ubunararibonye ku giti cyanjye mfite mu bijyanye no kugurutsa indege, nshobora kubabwira ko ubu nisanzuye 100% kuba umuryango wanjye wayigendamo (Boeing Max 737)

Boeing 737 Max igaruwe mu kirere mu bihe n’ubundi uruganda rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere ruri mu bibazo byatewe n’ibihombo byazanywe na Coronavirus.

Indege za Boeing 737 Max zemerewe kongera gukora ingendo nyuma y'amezi asaga 20 yari ashize zihagaritswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .