Indege za Boeing 737 Max zari zarakomanyirijwe zongeye kogoga ikirere cya Amerika

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 Ukuboza 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’umwaka urenga zarabujijwe kongera gukora ingendo, indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max zongeye kogoga ikirere cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibigo bishinzwe ibijyanye n’indege byafashe umwanzuro wo guharika iyi ya Boeing 737 Max muri Werurwe 2019, nyuma y’impanuka ebyiri zari zimaze gukora zikagwamo abarenga 346 zirimo iyakozwe n’indege ya Ethiopian Airlines na Lion Air yo muri Indonesia.

Mu kwezi gushize nibwo Ikigo cy’Abanyamerika kigenzura iby’ingendo zo mu kirere (FAA) cyatangaje ko cyongeye gukomorera izi ndege nyuma y’amavugururwa yari amaze iminsi azikorwaho.

Nyuma y’uku gukomorerwa, kuri uyu wa Kabiri iyi ndege y’Ikigo cyo muri Amerika gikora ubwikorezi bwo mu kirere, American Airlines yakoze urugendo ruva Miami rujya New York biba ikimenyetso cy’uko koko ubu abantu bakwizera umutekano w’ubwo bwoko bw’indege.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .