Abantu 25 nibo barokotse aho muri bo, 22 bari kuvurwa mu bitaro.
Iyi ndege ya Azerbaijan Airlines ifite ibirango bya J2-8243, yari iturutse mu Murwa Mukuru wa Azerbaijani, Baku, yerekeza ahitwa Grozny mu Burusiya, kamwe mu duce tugeze Chechnya.
Muri iyi ndege hari harimo abagenzi 62 n’abakozi batanu bo mu ndege. Urwego rushinzwe ingendo muri Kazakhstan rwatangaje ko mu bagenzi bari bayirimo, hari 37 bo muri Azerbaijan, batandatu bo muri Kazakhstan, batatu bo muri Kyrgyzstan na 16 bo mu Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!