00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege ya sosiyete y’u Budage yatahuwemo umurambo ivuye muri Iran

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukwakira 2022 saa 10:09
Yasuwe :

Umurambo w’umuntu watahuwe mu ndege ya sosiyete ya Lutfhansa ubwo yari igeze ku kibuga cya Frankfurt mu Budage ivuye i Tehran muri Iran ku wa Kane, nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Budage n’ubuyobozi bw’iyo sosiyete y’indege.

Abakozi bo ku kibuga cy’indege cya Frankfurt ni bo batahuye uwo murambo w’umugabo ku wa Kane mu gitondo mu gice cyo hasi ubwo bari bagiye kugenzura ko nta kibazo ifite nk’uko bisanzwe bigenda.

Polisi yavuze ko icupa rya oxygen n’agapfukamunwa byasanzwe iruhande rw’uwo murambo.

Itangazo ubuyobozi bw’iyo sosiyete y’indege yo mu Budage bwashyikirije CNN rigira riti “Turemeza ko mu gice cyo gukora ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’indege Airbus A340-300 nyuma yo kururuka ku kibuga cy’indege cya Frankfurt ari bwo umurambo w’umuntu wabonetse mu gice cyo hasi."

“Inzego zibishinzwe ziri gukurikirana hamwe n’inzobere zo muri iyi sosiyete. Nta yandi makuru twatanga mu gihe iperereza ritararangira.”

Urugendo rwa Lufthansa rwari ruteganyijwe ku wa Gatanu rwahise rusubikwa.

Ibihumbi by’abigaragambya mu mihanda y’i Berlin ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bifatanyije na bagenzi babo muri Iran bamagana imikorere ya guverinoma.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock, ku wa Gatatu yatangaje ko hashobora gufatwa ingamba zo gukumira Abanya_Iran mu Budage kubera ihungabana ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu.

Ku wa Kane mu gitondo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yahamagaje ambasaderi w’u Budage i Tehran, Hans-Udo Muzel, ashinja u Budage kwivanga mu bikorwa bya leta ishingiye ku mahame y’idini ya Islam ya Iran.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Budage na we yahamagaje ambasaderi wa Iran ku wa Gatanu ibiganiro bikaba byaribanze ku gusubiza ku murongo umubano hagati y’impande zombi.

Abakozi bo ku kibuga cy'indege batahuye umurambo ubwo indege yari igajejwe aho isuzumirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .