Indege ya Air India yasadutsemo kabiri mu mpanuka yahitanye abantu babiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Kanama 2020 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Abantu babiri barimo umupilote wari utwaye indege ya Air India baguye mu mpanuka yayo yabereye ku Kibuga cy’Indege cya Kozhikode mu Buhinde kuri uyu wa Gatanu.

Indege yari itwaye abagenzi 191 yakoze impanuka ahagana saa 7.38 pm ku isaha yo mu Buhinde, ubwo yavaga mu Mujyi wa Dubai igana mu wa Kozhikode uzwi nka Calicut, uherereye mu Majyepfo ya Leta ya Kerala mu Buhinde.

Impanuka yabaye mu gihe indege yagwaga ndetse yatumye isadukamo kabiri; abantu 17 ni bo bahise bajyanwa mu bitaro.

BBC yanditse ko bikekwa ko icyateye impanuka ari imvura nyinshi yari yiganje mu kirere ubwo yagwaga.

Impanuka ikimara kuba imodoka zizimya umuriro n’imbangukiragutabara zihutishijwe zigezwa aho yabereye kugira ngo hatangwe ubutabazi bw’ibanze.

Indege yaguye ntabwo yigeze ifatwa n’umuriro nkuko bikunze kugenda ku zindi zakoze impanuka.

Mu itangazo yashyize hanze, Air India yagize iti ‘‘Indege ya Air India (IX-1344) yari mu rugendo rwavaga Dubai rurimo abagenzi 174 yaguye ubwo yagwaga ku Kibuga cy’Indege cya Kozhikode (Kerala) uyu munsi. Yarimo ikipe ishinzwe gutwara indege y’abantu batandatu barimo abapilote babiri.’’

Air India yatangaje ko mu ndege yakoze impanuka harimo abagenzi 184 barimo abana 10.

Muri Gicurasi 2010, abantu 158 baguye mu mpanuka Air India Express yakoreye ku Kibuga cy’Indege cya Mangalore mu Buhinde.

Abantu babiri baguye mu mpanuka y'indege ya Air India, abandi barakomereka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .