Indege nini ku Isi yakoreye urugendo rwa mbere i California

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 14 Mata 2019 saa 01:06
Yasuwe :
0 0

Indege ya mbere nini ku Isi igizwe na moteri esheshatu, ifite n’ibice bibiri biteye nk’indege zisanzwe n’amababa magari angana n’ay’ikibuga cy’umupira w’amaguru muri Amerika, yakoze urugendo rwa mbere ku wa 13 Mata 2019.

Iyi ndege yahawe izina rya Roc, yakozwe mu gufasha kohereza ibyogajuru mu kirere. Ifite uburebure bwa metero 15.24, intera ya metero 117.348 kuva ku ibaba rimwe kugera ku rindi, moteri esheshatu za Boeing 747, amapine 28, n’ubushobozi bwo gutwara ibiro 226 796 bya rocket zifashishwa mu kohereza ibyogajuru mu kirere ku butumburuke bwa metero 10 668.

Roc yakozwe na Sosiyete Stratolaunch Systems y’umwe mu bashinze uruganda rwa Microsoft, Paul Allen, yagurukiye bwa mbere ku kibuga cya Mojave Air and Space Port kiri muri Leta ya California.

Yatangiye kuguruka mbere ya saa 14:00 kuri GMT, iguma mu kirere mu gihe cy’amasaha abiri mbere yo kugaruka ku butaka, aho yari itegerejwe na benshi.

Stratolaunch yatangaje ko mu igerageza ry’imikorere y’iyo ndege, yagendaga ku muvuduko wa kilometero 304.166 ku isaha ku butumburuke bwa kilometero 5.1816.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Stratolaunch, Umuyobozi Mukuru wayo, Jean Floyd, yavuze ko “Ni urugendo rwa mbere rudasanzwe dukoze, ruragaragaza intego yacu.’’

Yakomeje avuga ko “Turashimira itsinda rya Stratolaunch, abayoboye indege, abafatanyabikorwa bacu muri Sosiyete itanga serivisi z’Ubwirinzi bwo mu kirere ya Northrop Grumman na Scaled Composites na Mojave Air and Space Port.”

Allen wayishinze ari mu batangije Microsoft afatanyije na Bill Gates mu 1975; mu 2011 yavuze ko yashyizeho uburyo bwo gutera inkunga umushinga w’iyubakwa rya Stratolaunch.

Allen yitabye Imana mu Ukwakira 2018 azize kanseri yo mu maraso [non-Hodgkin lymphoma]; hari nyuma y’itangazwa ry’aho iyubakwa ry’iyi ndege rigeze.

Umuyobozi mu Kigega cyashinzwe na Paul G. Allen, Jody Allen, yavuze ko “Twese tuzi ko Paul yari kwishimira kubana natwe muri iki gikorwa mu mateka yacu. Indege ni igikorwa cy’indashyikirwa ndetse turashimira buri wese wakigizemo uruhare.’’

Stratolaunch yavuze ko iteganya gutangira kohereza ibyogajuru bya mbere ikoresheje Roc mu ntangiriro za 2020. Intego yayo nyamukuru ni ukohereza mu kirere ibyogajuru bishobora no kwifashishwa mu gukurikirana ubuzima ku Isi, gukurikirana inyamaswa no gusuzuma ihindagurika ry’ibihe.

Indege nini ku Isi yakoreye urugendo rwa mbere i California
Indege ya mbere nini ku Isi igizwe na moteri esheshatu, ifite n’ibice bibiri biteye nk’indege zisanzwe n’amababa magari angana n’ikibuga cy’umupira w’amaguru muri Amerika
Iyi ndege izajya yifashishwa mu kohereza mu kirere ibyogajuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza