Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo iyi kipe yari ivuye mu Mujyi wa Reykjavik muri Iceland gukina n’ikipe y’icyo gihugu mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’Isi.
Icyatumye iyo ndege igwa igitaraganya ntikiramenyekana, gusa Daily Mail yatangaje ko indege yagaragaje ko ifite ikibazo ubwo yari imaze kugenda hafi ibilometero bitanu uvuye mu Mujyi wa Arbroath muri Ecosse.
Iyo ndege yagaragaje ko ifite ikibazo iri mu bilometero umunani uvuye ku butaka.
Byahise biba ngombwa ko yerekeza ku kibuga cy’indege kiri hafi, ibona kugwa mu Murwa Mukuru wa Ecosse mu rugendo rwafashe iminota 20 imaze kugira ikibazo.
Ikipe y’Igihugu y’u Budage yahuye n’iryo sanganya nyuma y’umukino wayihuje n’iya Iceland, aho yatahanye intsinzi y’ibitego bine ku busa.
Bamwe mu bakinnyi bakomeye bakinnye uwo mukino ku ruhande rw’u Budage, binakekwa ko bari bari mu ndege ubwo yagiraga ikibazo harimo Timo Werner wa Chelsea na Antonio Rudiger ndetse na Ilkay Gundogan wa Manchester City.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!