Ibi byatangajwe n’Umuvugizi we wabwiye Euronews ko inama yagombaga guhuza abo bayobozi itakibaye cyane ko bahuriye mu nama yiga ku mutekano yabereye i Munich iherutse kuba.
Yagize ati “Ntabwo azahura n’ Umuyobozi ushinzwe Politiki Mpuzamahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi kubera gahunda nyinshi afite, ariko banahuriye mu nama yiga ku mutekano yabereye i Munich.”
Kallas uri mu ruzinduko muri Amerika, biteganyijwe ko azahura n’abasenateri n’abadepite muri icyo gihugu kugira ngo baganire ku bibazo birimo intambara ya Ukraine.
Ibihugu byo muri EU byagiye bigaragaza ko ibiganiro bigamije guhosha intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya biri gukorwa hagati ya Amerika n’u Burusiya nta musaruro bizatanga mu gihe Ukraine cyangwa ibihugu byo muri EU bitabirimo.
Kallas kandi aherutse kunenga uburyo Perezida wa Amerika, Donald Trump, ari gukemura iki kibazo cya Ukraine n’u Burusiya, avuga ko abogamira u Burusiya ndetse ko ibibazo abikemura mu nyungu z’u Burusiya.
Yaherukaga kandi kugaragaza ko ibiganiro biganisha ku masezerano aganisha ku guhosha intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya, byari bikwiye kwitabirwa n’u Burayi ndetse n’Amerika muri rusange.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!