00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyumvire ihabanye kuri Ukraine, igikuta kuri Mexique n’impinduka ku misoro: Ibyo Trump na Kamala baserukanye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 October 2024 saa 07:09
Yasuwe :

Tariki ya 5 Ugushyingo 2024, abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abenegihugu baba mu mahanga bazaba batora Umukuru w’Igihugu usimbura Joe Biden ugiye kumara imyaka ine ku butegetsi.

Muri rusange, abakandida babiri bakomeye ni bo bazahatanira uyu mwanya. Ni: Kamala Harris w’Umu-Démocrate, Donald Trump w’Umu-Républicain.

Aba banyapolitiki bafite imigambi irebana n’ubukungu bwa Amerika ijya gusa, nko kugabanya imisoro, gusa uburyo bazayishyira mu bikorwa buratandukanye.

Bafite imyumvire ihabanye cyane ku buryo bwo guhagarika intambara yo muri Ukraine, icyakoze ku kijyanye n’abimukira, hari bike bajya guhuriraho.

Nyuma yo gusoma inyandiko z’ibitangazamakuru birimo televiziyo ya CNN, twifuje kubagezaho iby’ingenzi abakandida babiri bahabwa amahirwe yo gutsinda aya matora; Donald Trump na Kamala Harris, baserukanye, ibyo bahuriyeho n’ibyo batumva kimwe.

Kugabanya imisoro n’ikiguzi cy’imibereho

Trump na Kamala bemeranya mu bibazo bibangamiye abashoramari bakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika harimo icy’umusoro uri hejuru ushobora gutsimakira by’umwihariko abagitangira, hakiyongeraho icy’imibereho irushaho guhenda.

Kamala ateganya kugabanyiriza imisoro ibigo by’ishoramari bito bikiri bishya. Ubusanzwe byagabanyirizwaga umusoro w’amadolari 5000, ariko we avuga ko najya ku butegetsi bwe, bizajya bigabanyirizwa amadolari 50.000. Abona ko ibi bizatuma muri manda ya mbere, ibigo bishya bigera kuri miliyoni 25 bitangira imirimo, bivuye kuri miliyoni 19 byo ku bwa Biden.

Yasezeranyije Abanyamerika b’abirabura n’Abalatini ko Leta izabaha inguzanyo ya miliyoni imwe y’amadolari kugira ngo bayifashishe mu gutangiza ishoramari ndetse no kuriteza imbere. Yabijeje ko muri aya mafaranga, bazakomorerwamo amadolari 20.000.

Trump yasezeranyije Abanyamerika gusubizaho gahunda yo kugabanya imisoro yatangije mu 2017, aho ateganya kugabanyiriza umusoro ibigo bikorera ibicuruzwa muri Amerika, ukava ku gipimo cya 21%, ukagera kuri 15%. Ahamya ko igabanya ry’imisoro rizabaho nasubira ku butegetsi, rizaba ari ryo rikomeye mu mateka.

Aherutse kubwira abirabura muri Leta ya South Carolina ati “Nzagira igabanya ry’imisoro rya Trump irinini mu mateka. Tuzatuma ribaho igihe cyose, kandi rizatumbagiza ubukungu bwanyu.”

Uyu munyapolitiki yasezeranyije Abanyamerika ko nasubira ku butegetsi, Amerika itazajya isoresha amafaranga bahemberwa akazi bakora nyuma y’amasaha asanzwe, ko azakuraho ku nyungu ziva mu bwiteganyirize, kandi ko ateganya gushyiraho Komisiyo ishinzwe kugabanya amafaranga Leta isesagura.

Ku kibazo cy’ihenda ry’ibiribwa gikomoka ku ihenda ry’imboga n’imbuto, Kamala ateganya kugikemura binyuze mu guhangana na’bazamura ibiciro byabyo mu buryo butemewe n’amategeko, cyane cyane ibigo binini by’ubucuruzi binyunyuza abaguzi, bigamije inyungu zabyo. Ni gahunda ashaka gukomeza, kuko yashyizweho na Joe Biden.

Ibigo by'ishoramari bito n'ibigitangira byijejwe koroherezwa, ku butegetsi bwa Trump cyangwa Kamala

Abimukira badafite ibyangombwa ntibazoroherwa

Ahantu hatandukanye Trump yiyamamarije, yumvikanye avuga ko abimukira badafite ibyangombwa ari abanyabyaha baba baracitse ibihugu bakomokamo, bakisukiranya muri Amerika, aho babona ubwinyagamburiro.

Trump yasezeranyije Abanyamerika ko azashyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’itegeko rikumira abantu badafite ibyangombwa, yirukane abimukira benshi mu mateka ya Amerika, ndetse anateganya gusubukura umushinga wo kubaka urukuta ku mupaka wabo na Mexique.

Mu gihe Trump agaragaza ko ubutegetsi bwa Perezida Biden na Kamala nka Visi Perezida bwafunguriye amarembo abimukira batemewe benshi, Kamala we agaragaza ko atari ko biri, agasezeranya Abanyamerika ko azongera abarinda umupaka wa Amerika na Mexique.

Kamala avuga ko azakomezanya na gahunda Perezida Biden yashyizeho yo gukumira abimukira batemewe n’amategeko, ndetse ayongerere imbaraga kugira ngo irusheho gutanga umusaruro.

Trump ateganya gusubukura umushinga wo kubaka urukuta rukumira abimukira ku mupaka wa Amerika na Mexique, Kamala we ateganya gukaza umutekano waho

Bahuriza kuri Gaza, bitandukanye no kuri Ukraine

Trump na Kamala bagaragaza ko Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe umutekano wayo wugarijwe “na Iran” n’imitwe y’iterabwoba, ndetse bemeza ko bashyigikiye ko imbohe z’Abisirayeli zashimuswe na Hamas mu Ukwakira 2023 zirekurwa, imeneka ry’amaraso rigahagarara mu ntara ya Gaza.

Trump avuga ko mu gihe yari ku butegetsi, umutwe wa Hamas wari waraciwe intege ku buryo utashoboraga gutera Israel. Yagaragaje ko Biden yarangaye, uyu mutwe wubura umutwe ubifashijwemo na Iran, uhungabanya umutekano w’igihugu cy’inshuti, icyakoze ngo we yongeye gutorwa ntibyakongera kubaho.

Ku ntambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, Kamala agaragaza ko najya ku butegetsi, Amerika n’inshuti zo mu muryango NATO bizakomeza guha Ukraine ubufasha kugira ngo bwivune umwanzi.

Icyakoze, Trump we abona ko intambara yo muri Ukraine itazahagarikwa n’ubufasha Amerika n’ibihugu bya NATO bikomeza kuyiha, ahubwo ngo birushaho kuyenyegeza. Yasezeranyije Abanyamerika ko azahagarika iyi ntambara mu masaha 24, binyuze mu buhuza.

Trump ateganya guhuza Ukraine n'u Burusiya, Kamala we ateganya kuyishyigikira kugeza ibutsinze

Imodoka ziguruka n’izikoresha amashanyarazi

Trump yagaragaje ko ateye ipfunwe n’uko u Bushinwa buri kwigaranzura Amerika ku isoko mpuzamahanga ry’imodoka zigezweho, cyane cyane izikoresha umuriro w’amashanyarazi, ibintu abona ko bikwiye guhagarara.

Uyu munyapolitiki yasezeranyije Abanyamerika ko nasubira ku butegetsi, azasubizaho itegeko rigabanya imodoka zihumanya ikirere, rizatuma izikoresha umuriro w’amashanyarazi ziyongera cyane.

Trump yagaragaje ko afite intego y’uko mu modoka zizakorwa muri Amerika kugeza mu 2032, bibiri bya gatatu zizaba zikoresha amashanyarazi.

Yasobanuye ko mu rwego rwo guhatanira isoko n’u Bushinwa, ku butegetsi bwe Amerika izaba iri imbere mu gukora imodoka ziguruka. Ahamya ko zizazana impinduka mu bucuruzi, zihindure imibereho y’ubuzima bwo mu cyaro.

Trump kandi ateganya gutangiza imijyi mishya 10 y’inzozi z’Abanyamerika izaba irimo ibikorwaremezo birimo inganda, amacumbi ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi. Asobanura ko ubuzima bw’abayituye n’abayikoreramo buzaba bworoshye ugereranyije n’ubwo mu yindi mijyi.

Kamala na we atagenya gufasha Abanyamerika gutunga inzu, kandi ngo mu gihe yatorwa, manda ya mbere izarangira yubakishije inzu nshya miliyoni eshatu zo gutuzamo abaturage. Buri muntu ushaka kugura inzu bwa mbere yamusezeranyije kuzamuha inkunga y’amadolari 25.000 ndetse n’inguzanyo y’amadolari 10.000.

Uyu Mu-Démocrate yasobanuye ko mu gihe yajya ku butegetsi, mu mwaka wa mbere abashaka kugura inzu barenga miliyoni imwe ari bo bazahabwa aya mafaranga. Yijeje ko abakire bazakumirwa mu kugura inzu zagenewe rubanda rugufi.

Trump ateganya kongera umubare w'imodoka zikoresha umuriro w'amashanyarazi ku buryo Amerika izahigika u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .