00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku ngaruka ziterwa n’ubushye bw’amashyamba muri Canada

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 30 August 2024 saa 08:42
Yasuwe :

Inzobere mu bumenyi bw’Isi zagaragaje ko imyuka ihumanya ikirere ikomoka ku gushya kw’amashyamba yo muri Canada yoherejwe mu kirere mu 2023, yari myinshi cyane kurusha iyoherejwe n’ibindi bihugu byose byo mu Isi ukuyemo u Bushinwa, u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubushakashatsi bwamuritswe mu kinyamakuru Nature, bugaragaza ko ibibazo by’ubushyuhe buri hejuru byatumye amashyamba yo muri Canada yari ateye ku butaka burenga hegitari miliyoni imwe ashya mu 2023.

Ni ibintu biteye impungenge abashakashatsi kuko bishobora kugira ingaruka zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe na cyane ko amashyamba agira uruhare rwinshi mu guhangana n’ibyo bibazo.

Ubushakashatsi bwamuritswe ku wa 28 Kanama 2024 bukozwe n’abashakashatsi bo muri California Institute of Technology, no mu zindi kaminuza zo muri Canada, u Buhorandi, n’izo muri Leta ya Missouri muri Amerika.

Babonye ko imyotsi yoherejwe mu kirere ivuye kuri uko gushya kw’amashyamba yo muri Canada, yanganaga na toni miliyoni 647.

Ni imyuka myinshi cyane ugereranyije n’iyo icyo gihugu cyateganyaga, kuko cyateganyaga iri hagati ya toni miliyoni 29 na miliyoni 82 ku mwaka.

Ni imyotsi ikubye inshuro eshanu imyotsi y’ubwoko bwose iki gihugu cyohereza mu kirere ku mwaka wose.

Umwe mu bagize uruhare muri ubwo bushakashatsi witwa Brendan Byrne yavuze ko iyo mibare iteye inkeke cyane, akagaragaza ko icyo kibazo gishobora guhoraho muri Canada, ni ukuvuga amashyamba agahora ashya, ibyagira n’ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu.

Izo nkongi zikunze kugaragara cyane mu gihe cy’Izuba, na cyane ko nko mu 2023 Canada yagize ubushyuhe bwinshi cyane bwaherukaga mu 1980, ibyatumye izo nkongi ziyongera kurusha indi myaka yose.

Abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere bo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bagaragaza ko imyotsi ituruka ku gushya kw’amashyamba yo muri Canada izoherezwa mu 2024 na yo izaba ari myinshi cyane.

Bavuga ko izaba ari iya kabiri myinshi nyuma y’iy’umwaka ushize, yoherejwe mu myaka irenga 10 ishize.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza kandi ko hagomba kwitegwa ingaruka z’igihe girekire ku buzima bwa muntu muri icyo gihugu no hanze yacyo, biturutse kuri ibyo bibazo.

Imibare igaragaza ko amashyamba ya Canada agira uruhare runini mu kugabanya imyuka yanduye mu kirere na cyane ko ayo mashyamba ateye ku butaka bungana na 8,5% by’ububarizwa ku Isi yose buteyeho amashyamba.

Canada yatangiye guhura n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe bigizwemo uruhare n’uko gushya kw’amashyamba, kuko ubushyuhe bwayo bukubye kabiri impuzandengo y’ubugaragara ku Isi.

Mu 2023 amashyamba abarirwa kuri hegitari miliyoni 15 yarahiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .