Kuri iki Cyumweru hari hashyizweho Guma mu rugo ngo abantu badasubira mu mihanda kwigaragambya ariko babirenzeho kuri uyu wa Mbere ndetse batera urugo rwa Minisitiri w’Intebe.
Aljazeera yatangaje ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bangladesh General Waker-Uz-Zaman yagiye kuri Televiziyo y’Igihugu, agatangaza ko Hasina yeguye kandi ko hagiye kujyaho Guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho.
Amakuru avuga ko Hasina n’umuryango we bashobora kuba bahungiye mu Buhinde bakoresheje kajugujugu.
Imyigaragambyo yatangiye muri Nyakanga uyu mwaka, itangizwa n’abanyeshuri biga za Kaminuza basaba ko iringaniza mu mirimo ya Leta rikurwaho.
Iryo ringaniza ryahaga amahirwe yisumbuye abana bavuka mu miryango y’abasirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Bangladesh, abo mu bwoko bwasigajwe inyuma n’amateka n’abandi.
Abanyeshuri babibonamo kurenganywa kuko gutanga akazi bikwiriye gushingira ku bushobozi n’ubumenyi, kurusha ikindi icyo ari cyo cyose.
Imyigaragambyo yaje gukomera, abigaragambya hazamo n’abamagana ibibazo by’imibereho mibi, imiyoborere mibi na ruswa byamunze igihugu.
Igisirikare cyijeje abaturage gukora ibishoboka byose amahoro akagaruka muri Bangladesh.
Sheikh Hasina Wazed ni umukobwa wa Sheikh Mujibur Rahman wayoboye Bangladesh bwa mbere. Hasina yabaye Minisitiri w’Intebe bwa mbere mu 1996 kugeza mu 2001, yongera kujya kuri uwo mwanya mu 2009.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!