00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyigaragambyo idasanzwe muri Ghana, abapangayi ntibakirukanwe mu nzu muri Amerika: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kanama 2021 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kanama mu mihanda yo muri Ghana hitezwe imyigaragambyo idasanzwe yamagana ikiguzi cy’ubuzima gikomeje guhenda muri icyo gihugu.

Hashize amezi atatu iyo myigaragambyo ibera ku mbuga nkoranyambaga hakoreshwa hashtag yiswe ‘Fix the Country’ cyangwa se musubize ibintu ku murongo.

Ni imyigaragambyo yatangiye muri Gicurasi abaturage binubira izamuka rikabije ry’imisoro ku bicuruzwa by’ingenzi abaturage bakenera.

RFI yatangaje ko abigaragambya banamagana ubwiyongere bw’ubushomeri mu rubyiruko, ruswa ivuza ubuhaha n’imiyoborere mibi.

Kobi Annan umwe mu bigaragambya yatanze urugero rw’uburyo ubushomeri buri kwiyongera, nyamara abategetsi barimo na Perezida bagakomeza gukoresha nabi umutungo w’igihugu.

Yavuze ko Perezida aherutse mu ngendo mu Bubiligi, mu Bufaransa na Afurika y’Epfo aho yateze indege bwite ikodeshwa mu gihe hari indege ya Leta imugenewe.

Kobi yagaragaje ko hakenewe ibisubizo ku isesagurwa nk’iryo ry’umutungo mu gihe abaturage biziritse umukanda kubera ubukene batejwe n’ingaruka za Covid-19.

Abaturage muri Ghana bari kwigaragambya bamagana ikiguzi cy'imibereho gikomeje kwiyongera

Côte d’Ivoire: Perezida yishyize mu kato nyuma yo guhura n’uwanduye Covid-19

Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, yishyize mu kato nyuma yo guhura n’umuntu wanduye Covid-19 atabizi.

Ibiro bya Perezida ntabwo byigeze bitangaza izina ry’uwo muntu wahuye na Ouattara yaranduye.

Hari hashize iminsi Perezida Ouattara ashishikariza abaturage kwikingiza no kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda icyorezo.

Mu gihe Perezida yasabwa kumara iminsi myinshi mu kato, bishobora kumubuza kwitabira ibirori by’ubwigenge byizihizwa buri mwaka tariki 7 Kanama.

Perezida Ouattara yishyize mu kato nyuma y'iminsi mike ahuye n'uwanduye Covid-19

USA: Hatanzwe itegeko ryo kutirukana abakodesha mu bice byibasiwe na Delta

Ubutegetsi bwa Joe Biden muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasohoye amabwiriza asaba abafite inzu bakodesha kutirukana abapangayi mu duce twazahajwe n’ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Delta.

Ni amabwiriza y’iminsi 60 agamije gufasha guhangana n’icyorezo kugira ngo hatagira abirukanwa bikabangamira amabwiriza yo kwirinda yashyizweho.

Uyu mwanzuro usa n’uje gucubya uburakari bwa bamwe mu ba Démocrates bashinjaga Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma ya Biden kwirengagiza abaturage, kuko amabwiriza abuza abafite inzu kwirukana abo bacumbikiye muri ibi bihe yari yarangiye kuwa Gatandatu ushize.

Abagize Inteko bashatse gutorera undi mwanzuro ntibabyumvikanaho bituma batongera igihe.

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo hashyizweho amabwiriza abuza abantu kwirukana abo bacumbikiye mu nzu zabo babaziza ko batishyuye.

Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo (CDC) giherutse gutangaza ko kwirukana abantu mu nzu byaba ikibazo gikomeye ku guhashya icyorezo kuko byakoroshya ikwirakwizwa ryacyo.

Aya mabwiriza byitezwe ko azarengera 90 % by’Abanyamerika bakodesha.

Abafite inzu bakodesha muri Amerika basabwe kutagira uwo birukana mu gihe cy'amezi abiri hirindwa ubwiyongere bw'icyorezo cya Covid-19

Perezida wa Brésil ari gukorwaho iperereza ku magambo y’uko azibwa mu matora

Urukiko rukuru rushinzwe amatora muri Brésil kuri uyu wa Mbere rwatangaje ko rugiye gutangira iperereza ku magambo Perezida Jair Bolsonaro aherutse kuvuga, y’uko ikoranabuhanga igihugu cyifashisha mu matora rizagabwaho ibitero.

Komisiyo y’amatora kandi yiyemeje gusaba urukiko rukuru gukora iperereza ku magambo Perezida Jair Bolsonaro yatangaje kuwa Kane ushize ubwo yavugaga ko mu matora ya Perezida aherutse hagiye habamo ubujura, ngo iyo bitaba ibyo yari kuba yaratsinze ku cyiciro cya mbere mu 2018.

Iperereza rigiye gukorwa rigamije kureba niba ibyo Perezida yavuze bigize icyaha cyo gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite cyangwa mu bundi buryo bunyuranyije n’amategeko, ruswa, gukoresha nabi itangazamakuru n’ibindi bigamije kwibasira urwego rwigenga.

Bolsonaro ntiyigeze ashyigikira uburyo bwo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga bukoreshwa mu gihugu cye guhera mu 1996. Yakunze kumvikana asaba ko hajya hakoreshwa impapuro mu buryo bwa gakondo akaba ari zo abantu batoreraho.

Perezida Jair Bolsonaro arashinjwa kwibasira Komisiyo y'Igihugu y'Amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .