00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imvano y’intambara hagati ya Israel na Palestine

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 15 Gicurasi 2021 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Ibibazo bishyamiranya Leta ya Palestine na Israel bifite imizi mu myaka isaga ijana ishize ubwo habaga Intambara ya Mbere y’Isi maze u Bwongereza bukigarurira agace ka Palestine nyuma y’uko umuyobozi w’ako gace k’uburasirazuba bwo hagati hamwe n’Ingoma ye ya Ottoman bakubitiwe inshuro muri iyo ntambara. Imvano y’umwuka mubi, ni Yeruzalemu.

Ubusanzwe ako gace kari gatuwe n’Abayahudi bake hanyuma Abarabu bakaba ari bo biganje cyane. Ubushyamirane hagati y’aba bombi bwazamutse ubwo Umuryango Mpuzamahanga wahaga inshingano u Bwongereza zo guhindura aka gace kari gatuwe n’Abarabu benshi, urugo rw’Abayahudi.

N’ubwo amateka ya Bibiliya agaragaza ko kuva kera na kare aka gace kari gatuwe n’abasekuruza b’Abayahudi, ariko abanya-Palestine ibyo kwimurwa aha hantu ntibigeze babikozwa ahubwo bo basabaga ko hahindurwa urugo rwabo nk’uko Umuryango Mpuzamahanga washakaga kubigenzereza Abayahudi.

Hagati ya 1920 nyuma gato y’Intambara ya Mbere y’Isi na 1940 mu gihe cy’iya Kabiri y’Isi, umubare w’Abayahudi bajya muri Palestine wariyongereye cyane abenshi babaga bari guhunga iyicwa bakorerwaga mu Burayi bashaka uko basubira kuri gakondo yabo, iri totezwa bakorerwaga rikaba ryaranagejeje kuri Jenoside yabakorewe igahitana miliyoni esheshatu.

Ihohoterwa hagati y’Abayahudi n’Abarabu ryakomeje gufata indi ntera, ndetse batangira no kwamagana ku butaka bwabo ’u Bwongereza bwari bwarabwigaruriye hamwe n’abaturage baho.

Mu 1947 Umuryango w’Abibumbye watoye ko mu buryo butandukanye Palestine yagabanywamo hagakorwa Leta y’Abayahudi na Leta y’Abarabu maze Yeruzalemu ikaba Umujyi Mpuzamahanga, ibintu Abayahudi bakiranye yombi ariko Abarabu bagahita babitera utwatsi ndetse ntibinajye mu bikorwa.

Nyuma y’umwaka umwe, mu 1958 icyifuzo cya Loni kitagezweho, Abongereza bavanye akabo karenge kuri ubwo butaka maze abayobozi b’Abayahudi bahita batangaza ko hashyizweho Leta ya Israel. Abanya-Palestine benshi barabirwanyije maze bikurikirwa n’intambara hagati yabo n’Abayahudi, imitwe y’ingabo z’Abarabu ivuye mu bihugu by’abaturanyi itangira kuza gushyigikira bagenzi babo.

Uhereye ubwo ibihumbi by’abanya-Palestine batangiye guhunga, abandi bavanwa mu byabo ku ngufu muri gahunda yiswe ‘Al Nakiba’ cyangwa se ‘Catastrophe’ bisobanuye “Icyago”.

Imirwano yahagaritswe Israel imaze kwigarurira uduce hafi ya twose twa Palestine. Ubwo Jordan yahise ifata agace kazwi nk’Inkombe y’Uburengerazuba hanyuma igihugu cya Misiri kigarurira Gaza.

Yeruzalemu, West Bank na Gaza bimaze igihe byarahindutse ikibuga cy'imirwano

Yeruzalemu yo yahise igabanwa n’Ingabo za Israel mu gice cy’Uburengerazuba, hanyuma ingabo za Jordan zifata Uburasirazuba bwa Yeruzalemu . Kubera ko ibi byabayeho hadashingiwe ku masezerano y’amahoro izi mpande zombi zahoraga zitana ba mwana maze imyaka ikurikiyeho intambara zikomeza kwiyongera.

Mu yindi ntambara yabaye mu 1967 Israel yahise yigarurira uduce twinshi harimo na cya gice cy’Uburasirazuba cyari cyarafashwe na Jordan, Inkombe y’Uburengerazuba hamwe na Gaza yari yarigaruriwe na Misiri. Israel kandi kuva ubwo yanagenzuraga uduce dutandukanye twa Syria harimo n’umusozi w’amateka wa Golan.

Kugeza ubu, impunzi nyinshi z’abanya-Palestine n’abazikomokaho baracyatuye muri Gaza, Inkombe y’Uburengerazuba ndetse no mu bihugu bituranyi nka Syria, Jordan na Lebanon.

Baba abo banya-Palestine cyangwa se ababakomokaho nta na bamwe bemerewe na Israel kuba bagaruka aho bita kuri gakondo yabo kuko Israel ivuga ko kugaruka kwabo kwateza imidugararo bikanabangamira kubaho kw’Abayahudi muri leta yabo.

Israel ivuga ko Yeruzalemu ari wo Murwa Mukuru wayo ariko abanya-Palestine bakavuga ko agace k’Uburasirazuba bwayo ari wo murwa mukuru wa Leta ya Palestine y’ahazaza.

Leta Zunze Ubumwwe za Amerika ku butegetsi bwa Donald Trump, ni cyo gihugu rukumbi cyatangaje ko giteye ingabo mu bitugu Israel mu gufata Yeruzalemu yose nk’Umurwa Mukuru wayo.

Mu myaka 50 ishize Israel yakomeje kubaka ibikorwa bitandukanye i Yeruzalemu aho ubu umaze kuba umujyi utuwe n’Abayahudi basaga ibihumbi 600 000.

Ubu imidugararo no gushyamirana bikomeje gufata indi ntera hagati ya Israel n’Abanya-Palestine batuye mu Burasirazuba bwa Yeruzalemu, Gaza ndetse n’Inkombe y’Uburengerazuba aho Gaza iyobowe n’umutwe w’ingabo za Hamas warwanyije Israel inshuro nyinshi mu gihe Misiri na Israel zihoza ijisho ku mipaka ya Gaza ngo zirwanye iyinjizwa ry’intwaro muri yo.

Abanya-Palestine bakomeje gutabaza bavuga ko ibikorwa bya Israel bibangamiye imibereho yabo cyane ariko yo ikavuga ko ari ukwirinda ihohoterwa rya Palestine. Ibintu byahinduye isura hagati muri Mata.

Ibi byose biraterwa no kutavuga rumwe hagati ya Israel na Palestine ku mpunzi, ku kuba Abayahudi batuye muri West Bank bahavanwa no kuba izi leta zombi zagabana Umujyi wa Yeruzalemu.

Ibiganiro by’amahoro hagati ya Palestine na Israel bimaze imyaka isaga 25 ariko ntibiravugutira umuti ayo makimbirane, nta n’agacu kagaragaza ko aya makimbirane yaba yenda kugera ku ndunduro yayo.

Ingabo za Israel zimaze iminsi zihanganye n'abanya-Palestine bigaragambya
Ingabo za Israel zakoresheje intwaro zikomeye mu guhangana n'Abarabu mu Mujyi wa Gaza
Abayahudi kuva mu 1948 barwanye inkundura n'Abarabu bashaka kwigarurira Yeruzalemu
Bethlehem ni Umujyi uri mu Majyepfo ya Yeruzalemu, ufatwa nk'ubumbatiye amateka menshi y'imyemerere nyobokama. Kuva mu kinyejana cya 20, wakunze gukurura amahari hagati y'ibihugu byombi
Kuva mu myaka ya 1948, Abarabu bakunze guhangana n'Abayahudi bapfa ubu butaka
Imyuka iryana mu maso ubwo yaterwaga mu bigaragambya bari bahanganye n’ingabo za Isrel hafi y’umupaka wa Gaza na Israel

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .