00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imran Khan wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yakomerekejwe n’amasasu

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 3 Ugushyingo 2022 saa 08:21
Yasuwe :

Imran Khan wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, yarashwe arakomeretswa ubwo yari mu myigaragambyo mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Wazirabad.

Imran yakomerekejwe ku kuguru ubwo imodoka ye yaraswagaho. Umuntu umwe yishwe abandi batanu barakomereka.

Ntacyo inzego z’ubuyobozi zahise zivuga ku mpamvu y’icyo gitero ariko abantu be ba hafi bavuze ko cyari kigambiriye kumwivugana.

Imyigaragambyo yari yahamagajwe hagamijwe gusaba ko habaho amatora mu buryo bwihuse. Imran Khan w’imyaka 70 ni we wari uyiyoboye bikaba byari biteganyijwe ko irangirira mu Murwa Mukuru, Islamabad.

Abo mu ishyaka rye batangaje ko yajyanywe kwa muganga ariko ko ameze neza bikaba byanashimangiwe n’inzego z’ubuzima.

Imran Khan yabaye Minisitiri w’Intebe wa 22 wa Pakistan kuva muri Kanama 2018 kugeza muri Mata 2022.

Imran Khan yarokotse igitero cyari kigamije kumwivugana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .