00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impuruza kuri kimwe cya kabiri cy’u Burayi gishobora kwibasirwa n’amapfa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 July 2022 saa 02:16
Yasuwe :

Inzobere muri Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi zatanze impuruza kuri uyu wa Mbere ko hafi kimwe cya kabiri cy’u Burayi gishobora kwibasirwa n’amapfa nyuma y’aho ubushyuhe bukabije bukomeje kugarika ingogo.

Ibice byo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’u Burayi bimaze iminsi byibasiwe n’ubushyuhe bukabije, aho hamwe na hamwe dogere Celsius zirenga 40.

Impuguke zagaragaje ko 46% by’ubuso bw’u Burayi buri mu byago bikomeye byo kwibasirwa n’amapfa, mu gihe 11% ho bikabije cyane kuko imyaka ihahinze iri kuma kubera kubura amazi.

Ibihugu birimo u Bufaransa, Portugal, Espagne, u Bugereki, u Bwongereza n’ibindi, bimaze iminsi byugarijwe n’inkongi z’umuriro zituruka ku bushyuhe bukabije.

Ibikorwa bimwe na bimwe byarahagaze ndetse abaturage bamwe basabwa guhunga aho ubushyuhe bukabije cyane.

Uduce twinshi abaturage basabwe guhunga kubera ubushyuhe bwinshi buri guteza inkongi za hato na hato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .