Minisiteri y’Ingabo muri Amerika, Pentagon, yatangaje ko zimwe muri izi ngabo zamaze kugera hafi ya Kursk, ahakomeje kubera imirwano ikomeye hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, yemeje ko ingabo za Koreya ya Ruguru ziri mu nzira zigana kuri aka gace.
Abayobozi mu bihugu byo mu Burengerazuba bagaragaje impungenge ko kongera izi ngabo muri iyi tambara bishobora kurushaho kunaniza ingabo za Ukraine, no guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Aziya, cyane cyane ku bihugu nka Koreya y’Epfo n’u Buyapani bihora bicungiye hafi ibikorwa bya gisirikare bya Koreya ya Ruguru.
Perezida wa Amerika Joe Biden yavuze ko iki gikorwa ari “icyago, icyago gikomeye”, na Minisitiri w’Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, yunga mu rye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Burusiya, Sergey Lavrov, yagaragaje ko ingabo z’ibihugu byo mu Burengerazuba zimaze igihe kinini zikorera rwihishwa muri Ukraine kugira ngo zifashe ingabo z’iki gihugu gukoresha intwaro zifite ubushobozi bwo kurasa kure, bahawe n’ibihugu zikomokamo.
Ntiharamenyekanye neza icyemezo kizafatwa na NATO kuri iyi ngingo, ariko bivugwa ko bashobora gukuraho ingamba zo gukumira Ukraine gukoresha intwaro kirimbuzi zaturutse mu Burengerazuba, irasa ku butaka bw’u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!